Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yashinje Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’iza MONUSCO gukorana n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ugifite imigambi yo kuyisubukura.
Ni mu nama y’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku wa Mbere ushize, yahuriyemo intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho buri ruhande rwasabwaga kugaragaza uko rubona inzira z’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ngoga yagarutse ku buryo FDLR imaze imyaka 31 ikora ntawe uyihungabanya, kandi ikaba igifite intwaro, imbaraga zinyuranye, n’ubufasha buvuye muri Guverinoma ya Congo. Yongeyeho ko MONUSCO ifite amakuru yose y’uko uyu mutwe uri mu ngabo za FARDC ariko ikirengagiza ku bushake.
Ati:
> “FDLR ni wo mutwe wonyine wakoze Jenoside ugakomeza kubaho mu buryo bwa gisirikare uko wakabaye. Uyu munsi raporo zanyu zigaragaza ko ufite indiri zidasenywa, ugifite imigambi yo gukora Jenoside. FARDC ifite abarwanyi ba FDLR, kandi ibyo birasanzwe mu nyandiko zanyu. MONUSCO ikorana na FARDC izi neza ko harimo abajenosideri. Icyo ikora gusa ni ukwirinda uduce FDLR irimo, ntigerageze kuyisenya.”
Ambasaderi Ngoga yavuze ko ibi bigaragaza ubufatanyacyaha hagati ya MONUSCO, FARDC na FDLR, kuko guceceka no gukorana n’abajenosideri ari ugushyigikira ibikorwa byabo.
Yasabye akanama k’umutekano gufata igihe cyo kuzirikana kuri ibyo, agaragaza ko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa no gusabwa kuva mu gihugu cyabo, mu gihe Umuryango w’Abibumbye ukomeza kuryumaho.
