Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 batangiye gusatira Umujyi wa Uvira, umujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitanga ibimenyetso ko ushobora kwigarurirwa mu gihe cya vuba.
Kuva ejo hashize ku wa Kane taliki 08 Gicurasi 2025, mu duce twa Katogota na Luvungi twegereye Umujyi wa Uvira, hagaragaye abarwanyi ba AFC/M23.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi ba AFC/M23, bakomeje gusatira uyu mujyi kugira ngo babone uko bawugota.
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, uyu Mujyi wa Uvira uri ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika, urinzwe n’ingabo nyinshi za FARDC, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.
Izi ngabo zawuhungiyemo nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze kuzirukana mu Mujyi wa Bukavu ari nawo wa mbere munini muri Kivu y’Amajyepfo.
Abarwanyi ba AFC/M23 batangiye gusatira Umujyi wa Uvira, mu gihe iri huriro rimaze iminsi rigirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa i Doha muri Qatar.
Ibi biganiro bigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’amakimbirane impande zombi zimaze igihe kirenga imyaka itatu zifitanye.
Leave a comment