Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC ribarizwamo umutwe wa M23 ryamaganye ibitero by’ihuriro ririmo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi na Wazalendo mu bice bitandukanye bituwe n’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuri uyu wa 2 Kamena 2025, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ibi bitero byagabwe mu bice bituwe cyane kuva ku wa 23 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2025, birimo Rugezi muri Teritwari ya Fizi na Mikenke muri Walungu.
Ati: “Muri Rugezi. FDLR, FARDC n’ingabo z’u Burundi zikorera muri Kizura na Rulenge, byagabye ibitero byatwaye ubuzima bw’abantu.”
Kanyuka avuga ko muri Mikenke na Kalingi, hagabwe ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ikorera mu gace ka Kipupu na Zero, muri Bijabo na Bibokoboko hagabwe igitero n’ingabo z’u Burundi, zifatanyije na Wazalendo.
AFC/M23 yongeyeho ko ibi bitero byose byapfiriyemo abantu benshi, bishyira abarokotse mu kaga gakomeye.
Leave a comment