Ihuriro Alliance Fleuve Congo, ribarizwamo umutwe wa M13, ryatangaje ko abantu 874 ari bo bapfuye ubwo ryari mu rugamba rwo kubohora Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.
AFC/M23 yabitangaje kuri uyu wa Kane Taliki 30 Gicurasi 2025, ubwo yamurikaga raporo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bice igenzura, ivuguruza ibyatangajwe na Leta ya RDC ndetse n’imiryango irimo Amnesty International na Human Rights Watch.
kuva Taliki 2 kugeza Taliki 13 Gashyantare, iri huriro ryabonye mu Mujyi wa Goma imirambo y’aba bantu, nubwo Leta ya RDC yo yemezaga ko hapfuye abagera ku 3000. Ni ibyatangajwe n’umwe mu banyamabanga ba AFC/M23, Delion Kimbulungu.
Yagize ati: “Biragaragara ko umubare wa 3000 watangajwe na Leta ya Kinshasa wahimbwe.”
Mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama 2025, ubwo mu Mujyi wa Goma habaga urugamba rukomeye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Gereza ya Munzenze iherereye i Goma iri gushya, imfungwa zitoroka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryatangaje ko abagore 165 bishwe n’inkongi y’umuriro yafashe iyi gereza kandi ko bose bafashwe ku ngufu n’abafungwa batorotse.
Seif Magango, uvugira iri shami, yemeje ko iyi mibare yatanzwe n’urwego rw’ubutabera rwa RDC, ati: “Ntabwo twigenzuriye raporo y’ubutabera ariko dutekereza ko yizewe.”
Kimbulungu avuga ko nubwo Leta ya RDC n’abakorana nayo bashinje AFC/M23 uruhare mu itoroka ry’imfungwa za Gereza ya Munzenze ndetse n’urupfu rw’aba bagore, ibi byago byabaye mbere y’uko abarwanyi babo bahagera.
Akomeza agira ati: “Ibi byago byabaye mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama kuri Gereza ya Munzenze mbere y’uko M23 ihagera.”
Raporo ya AFC/M23 ikubiyemo ibimenyetso ndetse n’ubuhamya. Igaragaza kandi uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhagaze mu Mujyi wa Bukavu kuva ubwo yatangiraga kuwugenzura muri Gashyantare 2025.
Leave a comment