Ihuriro rya AFC/M23 ryasabye amahanga guhaguruka vuba na bwangu, agafata ingamba zikarishye zo guhagarika ibikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bukomeje kurunda ingabo hafi y’ibirindiro by’aba barwanyi.
Ni impuruza yatangajwe mu butumwa umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23 ushinzwe politiki, Lawrence Kanyuka, yanyujije ku rubuga rwa X.
Kanyuka yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kohereza ku bwinshi abasirikare n’ibikoresho by’intambara hafi y’aho abarwanyi ba M23 baherereye, ibifatwa nk’ubushotoranyi.
Yavuze ko izo ngabo za FARDC, ziri kumwe n’abafatanyabikorwa bazo barimo Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za Wazalendo, berekeje intwaro ziremereye ku bice bituwe cyane n’abaturage.
Umuvugizi wa AFC/M23 yagaragaje ko icyo cyemezo cyafashwe na Kinshasa ari icyaha cyibasira inyokomuntu, kuko izo mbunda zigamije kurimbura abaturage b’inzirakarengane.
Yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’agasuzuguro, kigaragaza ku mugaragaro ko Guverinoma idashishikajwe n’ibiganiro by’amahoro biri gukorwa.
Yagize ati: “Ibyo biganiro, AFC/M23 isaba ko byahabwa agaciro gakomeye, bikwiye kwibanda ku mpamvu z’ingenzi zitera amakimbirane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Gusa binyuze muri ibi bikorwa by’ubushotoranyi bishingiye ku ntambara, Kanyuka yavuze ko Kinshasa iri gusenya ku mugaragaro inzira y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanze kubahiriza ibyo bwiyemeje bijyanye no guhagarika imirwano, mu gihe AFC/M23 yabishyize mu bikorwa, ibyo bigafatwa nk’ubugambanyi budakwiriye kwihanganirwa.
AFC/M23 yavuze ko yizeye ko amahoro azagerwaho binyuze mu biganiro, ariko ikamenyesha ko mu gihe izaraswaho n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abatuye ibice igenzura.
