Home AMAKURU Abatunganya n’abakora ibikomoka ku ruhu mu Rwanda baravuga imyato Leta
AMAKURU

Abatunganya n’abakora ibikomoka ku ruhu mu Rwanda baravuga imyato Leta

Kuri uyu wa 22 Mata 2025, aborozi, ababazi, abatunda amatungo n’abatunganya impu bahuriye mu nama yanabereyemo amatora aho Kamayirese Jean d’Amour yongeye gutorerwa kuyobora Ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku mpu.

Muri iyi nama kandi banigiyemo uko bahuza imbaraga mu kuzamurira uruhu agaciro. Bemeza ko iyo zititaweho ngo zitunganywe, bibahombya ndetse bigahombya n’igihugu.

Gukana impu zikavamo uruhu rukoreshwa mu nganda ni ikintu Leta ivuga ko yashyize imbere muri gahunda yayo yo guteza imbere inganda.

Minisitiri  w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kuvuga ko intego y’u Rwanda mu by’inganda harimo n’iy’uko inkweto n’indi myambaro Abanyarwanda bambara bigomba gukorerwa mu Rwanda.

Kugira ngo bigerweho, abakora mu bworozi bavuga ko bazafasha Leta kugera kuri iyo ntego binyuze mbere na mbere mu kwishyira hamwe, badatatanyije imbaraga.

Hakizayezu Bersheba ni umworozi wo mu Karere ka Nyagatare.

Asanga nubwo kwishyira hamwe ari byiza kugira ngo badatatanya imbaraga, ku rundi ruhande hakenewe inganda nyinshi kugira ngo zitunganye impu zari zisanzwe zipfa ubusa.

Ati: “Impamvu twifuza inganda zitunganya impu ni uko u Rwanda rufite ubworozi haba mu Burasirazuba, mu Majyaruguru n’ahandi. Uruganda rutuma uruhu rw’itungo ruba rwujuje ubuziranenge. Kuba impu z’amatungo yacu zitunganyirizwa hanze, bituma zigaruka mu gihugu cyacu zihenze”.

Asobanura ko iyo babara ibipimo by’uruhu, bagira igipimo ngenderwaho bita pied carré ni ukuvuga sentimetero kare 30; bivuze ko uko itungo ribyibuha ari nako ibyo bipimo byiyongera n’igiciro bikajyanirana.

Hakizayezu avuga ko igipimo kimwe cy’ubunini bw’uruhu gifite agaciro ka Frw 1500 na Frw 1800.

Uranguza uruhu rungana n’icyo gipimo arwishyura Frw 1600 cyangwa rukarenzaho bitewe n’ubwoko bw’inkweto, amasakoshi, imikandara cyangwa ibindi bizakorwamo.

Uwo muturage avuga ko hari ubwo uruhu rushobora kugeza ku Frw 40,000 ushingiye ku bunini bwarwo n’icyo ruzakorwamo.

Urukweto rufunze rukorwa mu ruhu rufite ibyo yise pied carre eshatu rukagura hagati ya Frw 20,000 na Frw 30,000, intego ikaba iyo kuzamura agaciro kazo zikagera no ku Frw 60,000.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Amakoperative aharanira kuzamurira uruhu agaciro, Rwanda Leather Value Chain Association, Kamayirese Jean d’Amour, avuga ko kwishyira hamwe basanze ari bwo buryo bwatuma babyaza impu umusaruro nyawo.

Kamayiresi hano yarimo ageza ijambo ku bari mu ihuriro

Avuga ko hari impu zajugunywaga, izindi zikaborera mu bubiko ariko bagiye kuzitaho, zikarindwa kwangirika, zikagezwa aho zinagurirwa.

Kamayirese avuga ko bahawe ubwasisi bw’uko impu bazatunganya impu zizagurishwa mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba nta musoro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ati: “ Ubu turimo gucuruza hanze nta musoro mu myaka ibiri baduhaye. Ni ikintu abanyamuryango bishimira muri ibyo byose tumaze kugeraho”.

Abagize iryo huriro baherutse guhabwa Miliyari Frw 1.5 yo kubafasha kuzamura ubuziranenge bw’impu, akaba ari amafaranga yatangazwe na BAD( Banque Africaine de Devéloppement).

Hano bari mu matora,aho Kamayiresi yatowe 100%

Intego ni uko ayo mafaranga azafasha mu kubaka amakusanyirizo n’amakaniro( ahatunganyirizwa uruhu) y’impu n’ibindi nkenerwa mu guteza imbere urwo rwego rw’ubukungu.

Mu kugaruka ku kamaro k’impu zitunganyirijwe kandi zikorewe mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kubwira Abadepite ko u Rwanda rushaka kubaka uruganda ruzitunganya rufite agaciro ka Miliyoni $430.

Yavuze ko imikorere ya ruriya ruganda izafasha u Rwanda kubona impu rukoramo ibyo rukeneye ariko rukabona n’izo kohereza hanze zikarwinjiriza amadovize.

Minisitiri w’Intebe Ngirente kandi mu gusobanura uko impu zo gutunganya zizaboneka yavuze ko gahunda ya Girinka kuba yarageze kuri benshi, byatumye ubworozi bw’inka bwaguka, bityo n’impu zo gukana( gukana uruhu ni ukurutunganya) ziboneka ku bwinshi.

 

 

 

 

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...