Home AMAKURU Abasirikare batatu ba RDF bishwe n’ibyihebe abandi barakomereka
AMAKURU

Abasirikare batatu ba RDF bishwe n’ibyihebe abandi barakomereka

Mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bishwe n’ibyihebe, biciwe muri Mozambique, abandi batandatu barakomereka.

RDF yatangaje ko aba basirikare bishwe ku wa 03 Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu Karere ka Macomia ho mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemereye itangazamakuru ko aya makuru ari ukuri.

Yagize ati: “Ni byo, byabaye ku wa 03 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereza abasirikare n’abapolisi muri iyi ntara yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...