Mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bishwe n’ibyihebe, biciwe muri Mozambique, abandi batandatu barakomereka.
RDF yatangaje ko aba basirikare bishwe ku wa 03 Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu Karere ka Macomia ho mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemereye itangazamakuru ko aya makuru ari ukuri.
Yagize ati: “Ni byo, byabaye ku wa 03 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereza abasirikare n’abapolisi muri iyi ntara yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah.
Leave a comment