Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kinsha, bari kugera amajanja Santere ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihe bakomeje guhangana n’ihuriro ry’ingabo za Leta rifashwa n’abo mu mitwe ya Wazalendo.
Santere ya Shabunda ni igice cy’ingenzi kuri Leta ya RD Congo, kuko ikungahaye ku mabuye y’agaciro menshi, arimo zahabu, ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo byarahirunze kugirango bacukure ayo mabuye.
Kuva mu mpera z’Icyumweru gishize M23 na Wazalendo biri mu mirwano ikomeye yatangiriye mu bice byo muri Teritwari ya Kabare na Walungu.
Abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Chulwe, Kishadu, Lubimbe 1 na Lubimbe 2 muri Kabare, bafungura inzira iberekeza muri Teritwari ya Shabunda.
Ku wa Mbere Taliki 6 Ukwakira, imirwano yageze mu ishyamba Kibandamangobo riherereye muri Teritwari ya Shabunda no mu tundi duce turimo Lubimbe, Luntukulu na Mulambula.
Ni mu gihe bivugwa ko ejo hashize ku wa Kabiri Taliki 07 Ukwakira, M23 yafashe utundi duce turimo Luntukulu kandi ko n’agace ka Chulwe tuzutuma yoroherwa n’urugendo rugana muri Santere ya Shabunda na Mwenga, cyane ko benshi bo mu ihuriro rya Leta ya RDC bahunze.
Ingabo za RDC na Wazalendo biri ku gitutu cyinshi kuko bifite impungenge ko M23 ifata Santere ya Shabunda vuba. Ku wa 7 Ukwakira iri huriro ryarashe amasasu mu kirere, abaturage batekereza ko M23 yamaze kuhinjira.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
