Mbere y’uko umwaka w’amashuri 2025-2026 utangira, Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko abarimu bagomba guhabwa amasaha bazajya bigisha, buri mwarimu agahabwa ingengabihe ye (Time Table) bitewe n’ibyo yigisha kandi yize, uwabuze Time Table akohererezwa akarere kakamushakira umwanya.
Ubwo amashuri yatangiraga, abarimu bafite Time Table batangiye akazi kabo nk'ibisanzwe abadafite Time Table nabo bajya ku bigo byabo, kuri ubu ngo bajya ku ishuri buri munsi, bamwe bajyaho bagasinya ubundi bakicara kuko nta masomo yo kwigisha bafite.
Gusa hari andi makuru twahawe na bamwe mu barimu twaganiriye avuga ko ibi bintu byo guha abarimu Time Table bigoye, avuga ko biteganyijwe ko abarimu bakongera bakigisha bakurikiza Time Table bakoreshaga mu bihe byashize, gusa ngo bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri ntibabikozwa kuko bamwe ubu buryo bushya babukoresha nk'amahirwe yo kwikiza abarimu batashakaga.
Mu kiganiro umunyamakuru wa umurunga.com/ yagiranye n'umwe mu barimu udafite Time Table, ariko akaba yigisha kuko yasimbuye mugenzi we wabyaye, yavuze ko ibi bintu bya Time Table byangije byinshi ku mitekerereze ya bamwe mu barimu babuze Time Table kuko ngo usanga aho bari baba bigunze.
Uyu mwarimu yavuze ko bamwe mu barimu batangiye kwiheba, ndetse ngo hari bamwe batangiye kugaragaza ibimenyetso by'indwara y'agahinda gakabije (depression) kuko ngo ahanini usanga bigunze ndetse badashaka ko hari abantu babaganiriza.
Uyu mwarimu avuga ko hari bagenzi be bananiwe kwiyakira, kuko ngo nubwo baza ku kazi nta gikoresho na kimwe bahawe, ngo baraza bagasinya amasaha yo gufata amafunguro (lunch) yagera bagafata amafunguro, ubundi bagategereza amasaha yo gutaha.
Ikindi ngo kibangamye ni uko hari abanyeshuri baza babagana ngo babasobanurire, rimwe na rimwe bakagira ubwoba bwo kubikora kuko ngo baba batinya ko abarimu basanzwe bafite Time Table bigisha isoma abo banyeshuri baba bafiteho ibibazo babafata nk'aho babasuzuguye.
Agira ati: "Iyo umwana aje ngo umusobanurire, uratinya kugira ngo uwo bahaye iryo somo atabifata nabi. Keretse iyo uhengereye nta muntu ukureba.”
Uyu mwarimu yakomeje avuga ko biteye agahinda kubona mwarimu afatwa atyo. Ati: “Umwarimu ameze nk’umuntu w’ikoreye igi, ntabashaka ikintu cyamuhangabanya.”
Abarimu basaba ko MINEDUC nka Minisiteri ibafite mu nshingano yagira icyo ikora mu maguru mashya kugira ngo mwarimu wese ahabwe amasaha yo kwigisha.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
