Home AMAKURU Abarimu bakora mu bigo by’abihaye Imana barasaba kurenganurwa nyuma yo kwimwa scholarship na REB
AMAKURUUBUREZI

Abarimu bakora mu bigo by’abihaye Imana barasaba kurenganurwa nyuma yo kwimwa scholarship na REB

Buri mwaka Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda REB, gitanga amahirwe ku barimu batabashije kurangiza Kaminuza, ariko bize mu mashuri nderabarezi yo gukomeza Kaminuza bakanayirangiza bakiri mu kazi. Uyu mwaka haravugwa akarengane ku barimu bakora mu bigo by’abihaye Imana bimwe aya mahirwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025 nibwo abarimu bari barasabye iyi “scholarship ” uyu mwaka bahawe ibisubizo binyuze muri sisiteme ya TMIS ari nayo banyuzemo basaba. Igitunguranye ni uko abarimu benshi bakora mu bigo by’abihaye Imana basubijwe ko batemerewe ( Not shortlisted), ngo kubera ko urupapuro rugaragaza amanota y’imihigo bafite rutasinyweho n’umurenge cyangwa akarere bakoreramo, nyamara umuyobozi w’ishuri ndetse n’uhagarariye ibigo by’abihayimana barasinyeho bakanateraho kashe.

Ibi rero byateye urujijo bituma hibazwa niba abihaye Imana nta jambo bafite ku bigo byabo ku buryo kashe yabo idafite agaciro kuri dosiye mu gihe hatariho n’iy’akarere.

Umurunga ufite kopi zitandukanye z’amafishi y’imihigo ya bamwe mu barimu bakora mu bigo by’abihaye Imana batahawe amahirwe yo kubona iyi scholarship bigaragara ko bamwe basinyiwe na ba Pasiteri abandi basinyirwa na Diyiseze ariko REB irabyirengagiza.

Ku rundi ruhande ariko mu gihe REB yasohoraga itangazo na ryo Umurunga ufitiye kopi, yavugaga ko abarimu basaba scholarship imihigo yabo igomba kuba isinyishijwe ku karere. Nyamara ariko hirengagijwe ko byinshi mu bigo by’abihaye Imana bitajya bisinyisha imihigo ku karere ahubwo isinywa na ba nyiri ibyo bigo.

Ari nayo mpamvu mu gihe uru rujijo rwari ruriho ubwo abarimu bibazaga uko bazasinyisha ku karere kandi katajya gasinyaho, ku mbugankoranyambaga hacicikanye ubutumwa bugaragaza ko bwaturutse muri REB busobanura ko abakora mu bigo by’abihaye Imana atari ngombwa gusinyisha ku karere. Ngo icyo gihe abarimu bohereje ayo mafishi yabo ameze gutyo ariko birangira REB ibajugunye. Icyakora ubwo butumwa ntibwari businye hakaba hibazwa n’uwabutangije.

Dore ubwo butumwa uko buteye

From REB: Muraho mwese dear colleagues,
Bimaze kugaragara ko muri implementation y’Itangazo rijyanye na scholarship harimo hazamo utubazo tujyanye no gusinyisha Form y’Imihigo.
Nta kibazo kigomba kubamo kubera ko urwego ruhagarariye Akarere rugomba kugaragaramo aho kugirango umwarimu azane form igaragaza amonota ye kandi yasinywe na HT gusa. Reka tubagire inama y’uko byagombye gukorwa:

1. Umwarimu wigisha muri primary agomba gusinyirwa na HT n’Umurenge. Umurenge urazamo nk’urwego ruhagarariye Akarere kandi ibyo birasanzwe
2. Umwarimu wa secondary agomba gusinyirwa na HT ndetse na signature ya representative wo ku Karere (DDE, DEO, …). Bishobotse cachet y’Akarere igashyirwaho kandi itabonetse icyangombwa n’uko haboneka umukono w’umukozi wo ku karere wemeza ibyakorewe ku kigo kandi birasanzwe.
3. Abarimu bakora mu bigo by’abanyamadini basinyirwe na HT n’abo banyamadini nk’uko bisanzwe ariko ubutaha Akarere kagomba kuzajya kabyemeza.

Murakoze cyane

Hari n’abarimu bavuga ko bahamagaye abashinzwe uburezi ku karere DDE’s bakababwira ko nta baruwa bahawe ibabwira gusinya ku mihigo y’abarimu, bababwira ko bajya kwa Padiri cyangwa Pasiteri.

Ibi rero abarimu bakomeza bavuga ko ari akarengane gakabije ko babaye inzirakarengane z’ibigo bakoraho bagasaba kurenganurwa nabo bagahabwa amahirwe.

Ikibabaza benshi ni uko ayo manota y’imihigo REB yayatesheje agaciro nk’aho akarere katayazi kuko katasinyeho nyamara karayashingiyeho kabaha “Bonus”.

Ikindi giteye urujijo ni uko hari bake mu barimu nabo bahuje ikibazo n’aba cyo gusinyirwa n’abihaye Imana gusa ariko bo REB ikaba yabafashe, hagakemangwa uburyo igikorwa cyakozwemo.

Ibi ngo byatumye hari abarimu bafite amanota menshi ku ndangamanota zabo ari nacyo k’ingenzi gisanzwe gishingirwaho mu gutoranya abarhabwa iyi scholarship ubu basigaye hemererwa abatabarusha amanota kubera ko bakora mu bigo by’abihaye Imana.

Umurunga ntitwabashije kubona igisubizo cyo muri REB ariko ubutumwa bamwe mu barimu bavugishije abakozi ba REB bafite aho bahurira n’iki gikorwa ngo ibyo basubijwe ntibisobanutse ndetse bagiriwe inama ngo zo kuzagerageza ubutaha, nyamara hirengagizwa ko iyi scholarship ihabwa abatarengeje imyaka 35 y’amavuko hari uzaba yayirengeje umwaka utaha.

Aba barimu bakaba basaba ko bahabwa uburyo bwo kurekarama muri sisiteme “Appeal” hanyuma bakongera bakohereza ubusabe bwabo.

2 Comments

  • Ibi bintu byo kwicara ku bantu Kandi Ari twe dutumira babona uwo musaruro birirwa bakangisha babireke bamenye ko tugomba uburenganzira bwacu nk’abakozi kimwe n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...