Home UBUREZI Abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi rya PISA biyemeje guhesha ishema u Rwanda
UBUREZI

Abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi rya PISA biyemeje guhesha ishema u Rwanda

Bamwe mu banyeshuri biga muri Nu-Vision School batangaje ko biteguye guhesha ishema u Rwanda, nyuma yo gukora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA ryatangiye kuri uyu wa mbere Taliki 28 Mata 2025.

PISA, ritegurwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane mu by’ubukungu n’iterambere (OECD), rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu mibare, gusoma no mu bumenyi bw’isi, cyane cyane uko bashobora gukoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo by’ukuri.

Igiraneza Joshua, umwe mu banyeshuri bakoze iryo suzuma, yavuze ko ryari ryoroshye kurusha uko yari abitegereje, kandi ko yishimiye amahirwe yo guhagararira igihugu. Mugabo Sami we yagaragaje ko iryo suzuma ribateye imbaraga zo kwagura ubushakashatsi no gutekereza birenze amasomo asanzwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasobanuye ko iryo suzuma rifasha kumenya aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze ku rwego mpuzamahanga no gufata ingamba zo kuriteza imbere.

Isuzuma rya PISA rizamara igihe kirenga ukwezi n’ibyumweru bibiri, rikorwa n’abanyeshuri 7,455 bo mu bigo 213, rikazasoza ku wa 7 Kamena 2025. Amanota yaryo azatangazwa mu 2026.

Ivomo: Imvaho nshya

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Rubavu: Abanyeshuri babuze amafaranga yo guhemba umwarimu barirukanwa

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’iyirukanwa ry’abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri...

Abarimu bakora mu bigo by’abihaye Imana barasaba kurenganurwa nyuma yo kwimwa scholarship na REB

Buri mwaka Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda REB, gitanga amahirwe...

Kayonza: Abarimu basiba akazi basabiwe guhanwa by’intangarugero

Kimwe mu bituma hari ibigo bidatsindisha neza, ni abarimu basiba akazi n’ababyeyi...

Haracyakenewe ishoramari rikomeye mu ikoranabuhanga mu burezi-Mwarimu Nkurunziza

Samuel Nkurunziza, umwarimu ku Kigo cya Kagarama Secondary School, yatangaje ko n’ubwo...