Bamwe mu banyeshuri biga muri Nu-Vision School batangaje ko biteguye guhesha ishema u Rwanda, nyuma yo gukora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA ryatangiye kuri uyu wa mbere Taliki 28 Mata 2025.
PISA, ritegurwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane mu by’ubukungu n’iterambere (OECD), rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu mibare, gusoma no mu bumenyi bw’isi, cyane cyane uko bashobora gukoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo by’ukuri.
Igiraneza Joshua, umwe mu banyeshuri bakoze iryo suzuma, yavuze ko ryari ryoroshye kurusha uko yari abitegereje, kandi ko yishimiye amahirwe yo guhagararira igihugu. Mugabo Sami we yagaragaje ko iryo suzuma ribateye imbaraga zo kwagura ubushakashatsi no gutekereza birenze amasomo asanzwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasobanuye ko iryo suzuma rifasha kumenya aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze ku rwego mpuzamahanga no gufata ingamba zo kuriteza imbere.
Isuzuma rya PISA rizamara igihe kirenga ukwezi n’ibyumweru bibiri, rikorwa n’abanyeshuri 7,455 bo mu bigo 213, rikazasoza ku wa 7 Kamena 2025. Amanota yaryo azatangazwa mu 2026.
Ivomo: Imvaho nshya
Leave a comment