Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye bishyize hamwe bakora ihuriro PLP(Peace and Love Proclaimers),basuye abarwayi mu bitaro bya Muhima babagenera imfashanyo y’ibikoresho bitanyukanye.
Aba bana uko ari 74 biganjemo abiga mu bigo bya Inyange Girls School of Sciences na GS Marie Adelaïde de Gihara.,bavuga ko aho bakura ubushobozi nta handi ahubwo icyambere ari ukugira umutima ufasha kuko,amafaranga bakoresheje ari ayo bagiye bakura kuyo ababarera babaha nk’impamba(Pocket Money), iyo bagiye ku ishuri.
Mu byo batanze;mu gusura abarwayi ku Bitaro bya Muhima,batanze ibikoresho by’isuku n’ibyo kumeza aho bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye bahitamo kubitanga babanje kwitegereza babona hari igihe abantu bashobora kuzanwa nko mu bitaro bavanywe nka Nyabugogo,badafite ababitaho bumva bagomba gutanga ibyo bikoresho.
Mu bindi bikorwa bakoze harimo kwishyurira bamwe mu barwayi Mituweli,abandi babishyurira amafaranga yo kwa muganga bari barabuze,ndetse banasuye umwe mu miryango ituranye n’Ibitaro bavugenera amafunguro make yo gukoresha mu gihe gito,hari n’umwana wbaguriye ibikoresho azajyana ku ishuri mu mwaka utaha w’amashuri 2025-2026.
Uwitwa Marthe Nishimwe wamenye iby’iki gikorwa yagize ati:”Aba bana ni urugero rwiza rw’abato batari gito. Turabashimiye cyane kubwo gutekereza kubabaye..This is humanity. Bakoze igikorwa cyiza”,agahuza n’undi witwa Emmerance Niyonagira ati:”Ni igikorwa cyiza cyane. Imana ibahe umugisha”.
Umuyobozi ushinzwe guhuza Ibikorwa bya CLADHO (Umuryango uharanira inyungu n’uburenganzira bw’abana), Murwanashyaka Evariste, yagaragaje ko nawe yishimiye iki gikorwa ati:”Byiza”.
Ange Nickese Niyongabo,umwe muri bano bana avuga ko bakeneye amaboko ubutaha bakajya bategura igikorwa gifite imbaraga nyinshi bakaba babasha gufasha abarwayi benshi ndetse bakanasura imiryango myinshi,avuga ko bakeneye gushyigikirwa mu buryo bwose haba mu bujyanama n’ubushobozi kuko ari igikorwa bakora iyo bari mu biruhuko.
https://x.com/SamKabera/status/1954611516310757661




