Perezida Paul Kagame yirukanye abakozi 219 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) barimo ACP Dr. George Ruterana wari umuyobozi w’ishami ryarwo rishinzwe ubuzima.
Itangazo rya RCS ryasohotse kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025 ntabwo rigaragaza impamvu ACP Dr. Ruterana na bagenzi be birukanywe, gusa ikizwi ni uko Umukuru w’Igihugu yirukana abakozi iyo bakoze amakosa akomeye.
Iri tangazo rigaragaza kandi ko Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru CP Jean Bosco Kabanda, ACP Camille Gatete, ACP Salim Munana Mugisha na ACP Emmanuel Nshoza Rutayisire.
Umukuru w’Igihugu yasezereye abandi bofisiye bakuru 10 bo muri RCS, ba ofisiye bato 14, abasuzofisiye ndetse na ba Warder 60, asubiza mu buzima busanzwe umunani, anasezerera babiri.
CSP Moses Ntawiheba, CSP John Dusa na CSP Micheal Kamugisha bazamuwe mu ntera, bahabwa ipeti rya ACP (Assistant Commissioner), SSP Beatrice Uwamahoro, SSP Olivier Mukantabana, SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza na SSP Emmanuel Hillary Sengabo wabaye Umuvugizi wa RCS bahabwa ipeti rya CSP (Chief Superintendent).
Abofisiye bakuru 11 bafite ipeti rya SP bahawe ipeti rya SSP (Senior Superintendent), ba CIP batatu bahabwa ipeti rya SP (Superintendent), ba AIP 10 bahabwa ipeti rya IP (Inspector), ba Sergeant 62 bahabwa irya Senior Sergeant, ba Corporal 20 bahabwa irya Sergeant, naho ba Warder 77 bahabwa irya Corporal.

