Bamwe mu bakora muri Serivisi zijyanye n’isuku n’isukura byumwihariko abakora mu kuvidura ubwiherero bavuga ko nubwo bakora aka kazi, ariko bafite inshingano yo kwicunga no kumenya umutekano wabo mu gukora batekanye batanandura zimwe mu ndwara.Ubuyobozi bw’inzego zishinzwe isuku n’isukura busaba abakora muri aka kazi kugakora ariko bazirikana no kwirinda bagira isuku.
FSM n’Umuryango nyarwanda uharanira inyungu rusange ASSERWA wahuguye bamwe mu bakora serivisi zifitanye isano no kuvidura ubwiherero, aho uretse kuba batanga izi serivisi ariko bakwiye no kumenya uko birinda kuko akazi bakora kadakozwe neza byabaviramo ingaruka zirimo n’indwara zikomoka ku mwanda.
Bamwe mu bahuguwe bakorera kampani zitandukanye zividura ubwiherero bavuga ko bamwe bajyaga bakora amakosa arimo nko gukora aka kazi ariko ugasanga ntabikoresho byabugenewe bambara, bagafata amafunguro bafite umwanda nibindi byashoboraga kubakururira indwara zikomoka ku mwanda kubera uku kutitwararika. Bavuga ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa.
Serivice zo kuvidura ubwiherero zimaze kumenyakana ndetse ama kampani abikora amaze kugenda yiyongera. Gusa gukora aka kazi bisaba kwitwararika no kugakorana isuku.
Uwimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umuryango ASSERWA, asaba buri umwe ukora aka kazi ko kuvidura ubwiherero kwitwararika mu kunoza isuku, kuko bitabaye ibyo bamwe bajya babigiriramo ingaruka zirimo n’indwara zikomoka ku mwanda.

Ati:”Kugirango dukore akazi kacu neza ni uko abagakora bagomba kuba ari bazima aya mahugurwa rero yateguwe kugirango bamenye uko birinda,turabakeneye,imiryango yabo irabakeneye kandi n’igihugu kirabakeneye nyuma y’uko baba bari gukora aka kazi,…”
Ikindi uyu muyobozi wa ASSERWA yagarutseho yavuzeko abakora kano kazi bagomba kuba basa neza bafite isuku doreko ari na kimwe mu biranga igihugu ko abantu baba bafite isuku.
Rutagungira Methode,Umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura muri WASAC asaba aba bakora akazi ko kuvidura ubwiherero bubahiriza amabwiriza yose y’isuku, kuko kubikora baba barengera ubuzima bwabo n’ubwanyarwanda muri rusange.

Ati:” Bagomba kumenya ko isuku agomba kwitabwaho,bakamenya ko amazi ari ubuzima,bakumva ko aho dukura aya mazi batagomba kuhanduza,ikindi abakoresha b’ibi bigo by’isuku bagomba guha amahugurwa abakozi bakabarinda,bakabapimisha indwara ndetse bagakora kinyamwuga babaha n’ibikoresho bibarinda.”
Aba bakozi bakora akazi ko kuvidura ubwiherero mu kurushaho gutuma banoza akazi bakora kandi bakagakora batekanye, bahawe ibikoresho birimo imyambaro n’inkwto byabugenewe bibafasha mu kurushaho gukora akazi kabo neza.










