Mu gihe Koperative Umwalimu SACCO iri kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiriya (Customer Service Week 2025) kuva ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025, bamwe mu banyamuryango bayo bagaragaje kutanyurwa n’imikorere y’iki kigo, bavuga ko serivisi zacyo zidatangwa neza nk’uko byifuzwa.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X (Twitter), Umwalimu SACCO yagize iti:
“At Umwalimu SACCO, we embarked on a mission to serve you better — because with you, every mission is possible.”
(Serving you Better: Mission Possible)
Iki kigo cyagaragaje ko intego yacyo ari ukunoza serivisi no gukomeza kwegera abanyamuryango bacyo, cyabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ryacyo.

Abakiriya basaba impinduka mu mikorere
Nyuma y’ubu butumwa, abakiriya banyuranye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, bagaragaza kutishimira serivisi mbi bahabwa, abandi bakavuga ko hakiri byinshi byo gukosorwa.
NSENGIYUMVA yanditse ati: “I’m not seeing your better service while a client need a loan like emergency on phone and wait until the eyes is still in the sky. If you need better service please change your work.”
Yavuze ko kubona inguzanyo bitinda cyane kandi ko abakozi batinda gusubiza abakiriya.
Ejo ni heza (@paulbitanga) nawe yagize ati:
“We need quick service kabisa.”
Asaba ko serivisi zihutishwa, cyane cyane ku bijyanye n’inguzanyo n’itumanaho hagati y’abakiriya n’ikigo.
Bugingo Zacharie (@BugingoZ) yanditse ati:
“Ok! But always think about loan amount not enough. True.”
Yavugaga ko inguzanyo zitangwa zidahagije ku byo abakiriya baba bakeneye.
Gilbert Nziza Bert (@RuberanzizaG) we yabajije ati:
“Kubera iki mwakuye ku murongo nimero abakiriya bafite ikibazo babahamagaraho?”
Yibaza impamvu nimero yahozeho abakiriya batabarizaho yafunzwe, kandi yari ikenewe mu gukemura ibibazo byihuse.
Carpe Diem (@musonekabisa) nawe yagaragaje kutanyurwa ati:
“Nibitapfunire naho ibyiza batuzigamiye se ni ibihe?”
Ibi byumvikanisha ko hari ikizere cyatangiye kubura mu bakiriya bamwe.
Hirwa Davis (@habintwari78489) yavuze ati:
“To serve as better while you are using our account as you want!!!” yavugaga ati:” Kurushaho kuduha serivisi mu gihe muri gukoresha konti zacu uko mwishakiye?”
N’undi witwa Emelie (@Emelie59709994) wanditse ati:
“Mwadukundira c.”
Ibi bitekerezo byo kuri X kandi biza byuzuzanya n’ibimaze iminsi kuri WhatsApp aho abakiriya bakomeje kwinubira umurongo muremure wongeye kugaragara ku mashami y’Umwalimu SACCO. Benshi bahurira ku kibazo cya “Emergency loan” ngo bisigaye bigoranye kuyiha ukoresheje telephone ubwawe bakagusaba kugana ishami rikwegereye. Kuri iki kibazo hari abakiriya badatinya kuvuga ko Umwalimu SACCO ibikora nkana kugirango igabanye umuvuduko w’abaka iyi nguzanyo bivugwa ko amafaranga ari make.
Umwalimu SACCO isabwa gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje
N’ubwo Umwalimu SACCO yatangaje ko intego yayo ari “Serving You Better: Mission Possible”, ubutumwa bw’abakiriya bugaragaza ko hari ibitaranozwa mu itangwa rya serivisi, birimo gutinda kwa serivisi, kutabona inguzanyo ku gihe, no kubura uburyo bworoshye bwo kuvugana n’ikigo.
Abakiriya basaba ko ibi bibazo byakemurwa vuba kugira ngo insanganyamatsiko y’iki cyumweru—“Mission Possible”—ijye no mu bikorwa byigaragaza.
