Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko abafana bazitabira umukino uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Bénin, bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo imyambaro n’igihembo nyamukuru cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu umukino w’Umunsi wa Cyenda mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, uzabera muri Stade Amahoro, ku wa Gatanu Taliki 10 Ukwakira 2025.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki 07 Ukwakira, FERWAFA yasohoye itangazo rigenewe Abanyarwanda bose, rivuga ko abafana bazagura amatike hakiri kare kandi bakagera kuri stade kare hari andi mahirwe abateganyirijwe.
Iryo tangazo rigira riti: “Imiryango ya stade izafungurwa Saa Sita zuzuye z’amanywa, tombola ibanziriza umukino izatangira Saa Kumi z’umugoroba. Abafana bazahagera hakiri kare bazahabwa amahirwe yo gutsindira imyambaro yemewe y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’imipira yo gukina.”
Rikomeza rigira riti: “Mu gihe cy’akaruhuko ku makipe yombi, abandi banyamahirwe bazegukana ibihembo by’amafaranga bingana na ibihumbi 100 RWF, ibihumbi 200 RWF, ibihumbi 300 RWF, ibihumbi 500 RWF n’igihembo nyamukuru cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 RWF).”
FERWAFA yaboneyeho no gushishikariza abafana kugura amatike no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo, kandi abanyamahirwe akaba ari abazagura amatike bitarenze ku wa Kane Taliki 9 Ukwakira, mbere ya saa Munani z’Amanywa.
Amavubi arasabwa gustinda uyu mukino, kugira ngo inganye amanota na Bénin n’Afurika y’Epfo ziyoboye Itsinda C.
Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ifite amahirwe menshi yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

