Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Banki y’abaturage y’u Rwanda urasaba abantu bari bafitemo konti mu 1975-2007 kwegera amashami abegereye bagahabwa uburenganzira bwabo

ITANGAZO

BPR Bank Rwanda iramenyesha umuntu wese wari ufite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva muri Kanama 1975 kugeza muri Nyakanga 2007 ko asabwe kwegera Ishami rimwegereye kugira ngo yuzuze amakuru ye bityo agire uburenganzira ku migabane ye kuko uwafunguranga konti yahitaga aba umunyamigabane. Igikorwa cyo kuzuza amakuru ku bantu bari bafite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kizakorerwa ku mashami yose ya BPR Bank Rwanda kuva tariki ya 10 Nyakanga kugeza tariki ya 16 Nzeri uyu mwaka.

Uzaza kuzuza amakuru azitwaza Indangamuntu ye na shekiye cyangwa agatabo ka banki bigaragaza ko konti ari iye. Umuzungura wa ny’iri Konti azitwaza Indangamuntu y’umuzungura n’icyemezo cy’uwapfuye gitangwa n’inzego z’ibanze. Uhagarariye Ikigo, Koperative, cyangwa Ishyirihamwe nawe azitwaza Indangamuntu ye n’agatabo ka banki.

INTARA N’AMATARIKI YO KWIYANDIKISHA

IBURENGERAZUBA:
10-21 NYAKANGA 2023
AMAJYEPFO
24 NYAKANGA – 07 KANAMA 2023
AMAJYARUGURU:
09 – 17 KANAMA 2023
IBURASIRAZUBA:
19 KANAMA – 01 NZERI 2023
UMUJYI WA KIGALI 
04 – 16 NZERI 2023

Icyitonderwa: Ubu butumwa burareba umuntu ku giti cye, Amashyirahamwe, Amadini, Koperative,amashuri, n’Ibigo bya Leta bigikora cyangwa byafunzwe bikaba byari byarafunguye Konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva muri Kanama 1975 kugera muri Nyakanga 2007.

Ku bindi bisobanuro wasura ishami rya BPR Bank Rwanda rikwegereye cyangwa imbuga nkoranyambaga zayo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!