Monday, September 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Abarimu bafashije umunyeshuri gukuramo inda bafatiwe imyanzuro, isomo ku bandi.

 

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyabereye mu kigo cya Sainte Trinite Nyanza T.S.S, byasubira, abayobozi bose bari bafite Aho bahurira n’imyitwarire y’abanyeshuri bakuwe mu nshingano bari bafite.

Ni nyuma y’uko abarimu bagera kuri 4 bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo bari gukuriramo inda umunyeshuri, hari taliki ya 12 Nyakanga 2023, kandi bikekwa ko iyo nda yaba ari iy’umwe muri bo.

Ubuyobozi bwa ririya shuri bwatangaje ko bwakuye mu nshingano, uwariwe wese warufite aho ahurira n’imyitwarire y’abanyeshuri harimo n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire.

Uhagarariye ririya shuri mu mategeko Dr. Semuremyi J.M.V yavuze ko yababajwe n’ibyo yabonye mu itangazamakuru, agahita afata icyemezo cyo guhagarika amasezerano ya bariya barimu.

Yagize ati“Yego barakekwa kandi barakekwaho ibyaha bikomeye, ntibakiri abakozi bacu.”

Dr. Semuremyi yakomeje avuga ko bamwe muri abo barezi bari bashinzwe imyitwarire bahagaritswe harimo ‘Animateur‘ ndetse na ‘

‘.

Ati“Sibyo gusa kuko uwari umuyobozi w’ishuri nawe yarafite inshingano ebyiri, ariko ubu yamaze kwamburwa imwe, ubu yahawe inshingano zo kuyobora ishuri ryeguriwe ubutatu butagatifu rigizwe n’amashuri 4 bityo ishuri ryahawe umuyobozi mushya.”

Uwari umuyobozi w’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S Habineza Anastase yavuze ko umusimbuye Hari byinshi agomba gushyiramo imbaraga cyane kumenya aho buri munyeshuri aherereye, kugira ngo hirindwe ko amakosa yakisubiramo.

Tuyishime Jean Damascene niwe wagizwe umuyobozi mushya w’ishuri, yatangaje ko agiye gushyira imbaraga cyane mu gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri ndetse n’imyitwarire yabo muri rusange.

Yagize ati“Ngiye gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri ndetse n’imyitwarire yabo no mu tundi tuntu kuburyo ibyabaye bitazasubira ukundi Kandi bizagerwaho ku bufatanye n’abandi dufatanyije kurera.”

Ubuyobozi bw’ishuri burizeza Ababyeyi barerera kuri ririya shuri ko bitazasubira ukundi, mu gihe abatawe muri yambi ibyabo biri gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

SRC:Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!