Mu gihe ibiganiro bigamije gujemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikomeje, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yongeye gushoza intambara y’amagambo ku Rwanda.
Muri Mutarama uyu mwaka, Ndayishimiye yibasiye u Rwanda bikomeye, arushinja umugambi wo gutera u Burundi, gusa aza guhindura imvugo nyuma yo kuganira n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda.
Ku wa 27 Gashyantare uyu mwaka, Ndayishimiye yabwiye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ko igihugu cyabo cyiteguye kuganira n’u Rwanda nk’uko cyabigenje mu 2020, bigakemura aya makimbirane.
Ati: “Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byombi, twemera gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro. Ni byo twakoze kuva mu 2020, u Burundi bwatangije ibiganiro hagati yabwo n’u Rwanda. Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”
Mu Cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko abayobozi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi bakomeje ibiganiro, asobanura ko biri mu nzira yo guhagarika ubushyamirane.
Yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe yatanze ubutumwa buteguza ko mu gihe impande zombi zakumvikana, u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda bwafunze muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara. Ni ibirego rwagaragaje ko bidafite ishingiro.
Ni mu gihe ku rundi ruhande mu ijambo Perezida Ndayishimiye yagejeje ku bakirisitu b’itorero Vision de Jésus-Christ ku wa 16 Werurwe, yashinje u Rwanda kuba intandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko mu Burundi kuva mu 1959 no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996.
Yagize ati: “Murumva mu Burundi twazaniwe ibibazo mu 1959, bivuye ku byabaye mu Rwanda. Abakongomani na bo byabaye nyuma ya 1996, bazaniwe ibibazo n’ibibaye mu Rwanda. None ibihugu byacu bijye bibona ibyo bibi byose bivuye mu Rwanda? Nabo nibakemure ibibazo byabo, bareke kwinjira mu byacu. Twebwe mu Burundi nta Muhutu n’Umututsi, turi Abarundi. Niba bo bayoborera ku bwoko, ibyo birabareba.”
Perezida Ndayishimiye yongeyeho ko mu Burundi nta Muhutu n’Umututsi mu gihe ashinjwa umugambi wo gushaka kurimbura Abanyekongo b’Abatutsi, afatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo za RDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Perezida Ndayishimiye agaragaza ko igihugu cye kiri mu mahoro yagize ati: “Isi yakanuye, ntikigendera ku mabwire” ijya kwirebera ibiri kubera muri RDC, abwira abakirisitu bateraniye muri uru rusengero ko iki kibazo gishobora kurangirana n’igisibo cy’iminsi 40.
Uyu mukuru w’igihugu kandi yongeye gushinja u Rwanda kugira umugambi wo gutera u Burundi, gusa ngo ntibizakunda kuko bufite ingabo zigaragara n’izitagaragara, yifashisha ubutumwa buri Bibiliya mu gusobanura ijambo rye.
Ati: “Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk’ibisanzwe. Numvise bavuga ngo ‘Urumva, ingabo z’u Rwanda zirakomeye’. Uuuhm! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bari bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n’Imana ngo ibereke?…U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka, burarinzwe.”
Ndayishimiye yavuze ko muri Kamena na Nyakanga 2024, Imana yarwaniriye u Burundi intambara ikomeye cyane kandi ko mu migambi yumwanzi, ubutegetsi bw’igihugu cyabo butari kurenza Ukwakira k’uwo mwaka.


