Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atari akomeje ubwo yavugaga ko azarangiza intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe kitarenze amasaha 24.
Trump ubwo yiyamamarizaga kuba Umukuru w’Igihugu, yakunze kuvuga kenshi ko natorwa, intambara yo muri Ukraine azayirangiza mu munsi umwe kandi ko azabikora mu gihe gito.
Ibyo Trump yabivuze ku wa 14 Werurwe 2025, aho yabajijwe ku isezerano yatanze ubwo yiyamamazaga ko azarangiza intambara yo muri Ukraine mu masaha 24 ariko hakaba hashize iminsi 54.
Trump yagize ati “Naratebyaga ubwo nabivugaga. Icyo nshaka kuvuga ni uko nshaka ko irangira kandi nzabikora ndetse nizeye ko bizagenda neza.”
Ubwo yavugiraga kuri Televiziyo ya CNN muri Gicurasi 2024 yagize ati “Abarusiya n’Abanya-Ukraine bari gupfa, nshaka kubihagarika, kandi nzabikora mu gihe kitarenze amasaha 24.”
Ni mu gihe kandi Intumwa ya Trump, Steve Witkoff, ikubutse i Moscow kugirana ibiganiro by’amasezerano y’agahenge na Putin.
Trump kandi yabajijwe icyo yakora mu gihe mugenzi we w’u Burusiya Perezida Vladimir Putin, yaba atemeye amasezerano yo guhagarika intambara na Ukraine imaze imyaka itatu. Mu gusubiza yagize ati “Yaba ari amakuru mabi gusa ndatekereza ko azabyemera kuko abantu benshi bari gupfa.”
Trump yatangaje ko afite icyizere ko Putin azemerera amasezerano yo guhagarika intambara. Ni mu gihe kandi yatangaje ko ibiganiro intumwa ye yagiranye na Putin byagenze neza kandi ko bitanga ikizere ko intambara izarangira vuba.
Cc:Igihe