Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umusore wari umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we bakoranaga w’umukobwa amuteye icyuma, inzego z’umutekano zitabaye ashaka gutema n’undi wese wari hafi aho, bituma Umupolisi ahita amurasa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Masaka, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mukozi w’umuhungu yitwaga Niyonita Eric, mu gihe umukobwa we yitwaga Bampire Françoise.
Icyakora icyo bapfuye ku buryo byagejeje aho Niyonita atera mugenzi we icyuma akamwica ntabwo kiramenyekana.
CIP Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko inzego z’umutekano zarashe Niyonita ubwo zari zitabaye zajya kumuta muri yombi akazirwanya.
Yagize ati: “Yashakaga gutema buri wese umwegereye.”
Yongeyeho ko amakuru arambuye ku byabaye, aza kuyatangaza mu masaha ari imbere. (Igihe)