Friday, February 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Urupfu rwa General Makanika rwemejwe

General Rukunda Michel bakundaga kwita Makanika wari umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho urengera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge yiciwe ku rugamba.

Uyu mutwe wasohoye itangazo ryemeza ko umuyobozi wabo yarashwe na drones za FARDC, mu gitero wagabweho ku wa 19 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Kisangani.

Twirwaneho yagize iti: “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (auto-défense) bubabajwe no kumenyesha Abanyamulenge bose, abarwanashyaka ba Twirwaneho by’umwihariko inshuti n’abavandimwe ko General Rukunda Michel Alias Makanika, intwari yacu yatabarutse ku wa Gatatu taliki ya 19 Gashyantare 2025.”

Bakomeza basobanura ko Makanika yaguye ku rugamba rwo kurwanya Jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo imyaka irindwi.

Uyu mutwe ushimangira ko iyi Jenoside yateguwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo n’abafatanyabikorwa bayo ari na bo bateguye igitero cya drone iturutse Kisangani mu rwego rwo guca intege umugambi wo kwirwanaho.

Twirwaneho yongeyeho ko n’ubwo Gen. Makanika yatabarutse, urugamba rwayo rwo kwirwanaho rugomba gukomeza ndetse umusingi uriya musirikare yasize ukaba utazasenyuka kugeza igihe Abanyamulenge bazabonera amahoro.

Iti: “Turasaba Abanyamulenge bose aho bari ku Isi guhaguruka kugira ngo twirwaneho kugeza dutsinze intambara yo kuturimbura, kutwambura gakondo yacu no guca akarengane n’ubwicanyi dukorerwa.”

Muri 2020 ni bwo Makanika wari Colonel mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo gutoroka, ajya kurengera bene wabo b’Abanyamulenge bari bamaze imyaka ibarirwa muri ibiri bicwa.

Umuyobozi wa Twirwaneho Col Makanika yarashwe na drones za FARDC

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!