Friday, February 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo:Bamwe mu barimu barataka ku tazamurirwa mu ntera

Mu Karere ka Rulindo hari abarimu bataka bagatabaza kubera kutazamurwa mu ntera n’umushara nk’uko bisanzwe bikorwa buri myaka itatu.Abafite ikibazo ni abahawe akazi tariki ya 01 Ukuboza 2020 nk’uko bigaragara mu ibaruwa ibashyira mu kazi.

Bavuga ko bagiye mu kazi nyuma bagakorerwa isuzamabushobozi mu mezi cumi n’abiri(12) bakabona amanota abemerera guhabwa akazi mu buryo buhoraho.

Nyuma ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo baje kubandikira babamenyesha ko bemejwe mu mwanya wo kuba mwarimu guhera ku wa 02/12/2021 basabwa gukorana umurava inshingano bahawe.

Abavuganye na umurunga batubwiye ko batazi impamvu batazamurwa nk’abandi ati : Kuva najya mukazi ngira amanota meza hejuru ya 80% ubwo sinzi ikibazo mutubarize.”

Mugenzi we yagize ati: “Bikomeje kuba amayobera kuko abo mutundi turere twagiriye mu kazi igihe kimwe barazamuwe ubwo twe ntabwo tuzi ikibazo kirimo.”

AMATEGEKO ATEGANYA IKI KU IZAMURWA MU NTERA KURI MWARIMU?

Iteka rya Minisitiri w’intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze hari ibyo rivuga.

UMUTWE WA III : ITERAMBERE MU MWUGA N’IMICUNGIRE Y’UMWARIMU

Ingingo ya 30:Ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe mu cyiciro cyisumbuye

(1) Usibye mu kiciro cyihariye gishyirwamo umwarimu wujuje ibisabwa byihariye, umwarimu azamurwa mu cyiciro cyisumbuye iyo:

(a) amaze imyaka itatu y’uburambe mu ntera ya nyuma y’icyiciro arimo.

(b) yujuje ibisabwa kugira ngo azamurwe mu ntera hashingiwe ku isuzamabushobozi ya korewe mu myaka itatu ikurikiranye yamaze mu ntera.

(c) Kandi yaratsinze isuzama risoza amahugurwa nyongerabushobozi  hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

(2) Hasesenguwe ibiteganywa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo , umwarimu wigisha mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro agomba kuba yigisha ibijyanye n’ibyo yize.

Umurunga twifuje kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo babivugaho inshuro zose twahamagaye Umuyobozi wumungurije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Mutaganda Theophile nti yitaba telefoni, n’ubutumwa twamwandikiye ntabwo yadusubije.

Ni kenshi hakunze kumvikana bamwe mu barimu bataka ko hari ubwo haba ibibazo mu izamurwa mu mushahara,aho bagerageza kubaza ariko bagasiragizwa nabashinzwe gukora imishahara.

IFASHABAYO Gilbert www.umurunga.com 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!