Monday, February 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Umukecuru yishwe n’abataramenyekana batwara igihimba gusa

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’akababaro y’umukecuru witwa Languida wishwe n’abantu bataramenyekana, bakamukata umutwe bakawujugunya mu rutoki, bagatwara igihimba gusa.

Umunyamakuru wa Igicumbi News dukesha iyi nkuru wageze ahabereye ibi mu Murenge wa Kinihira, Akagari ka Marembo, yavuze ko bigaragara ko haba hashize igihe uyu mukecuru yishwe, kuko umutwe we wabonetse wari waratangiye kwangirika.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 08 Gashyantare 2025, inzego z’ubuyobozi zitandukanye n’abaturage, zatangiye igikorwa cyo gushakisha igihimba cya nyakwigendera.

Bikekwa ko uyu mukecuru yaba yarishwe n’umukazana we ndetse n’umwuzukuru we, kuko bamwe mu bagize umuryango we babwiye Igicumbi News ko bari babanye mu makimbirane, ndetse ngo uwo mwuzukuru yigeze gushaka gukubita uwo mukecuru, abaturage baritambika.

Umwe mu baturage bo muri ako gace, yavuze ko iki gikorwa ari ubugome bukabije, hakwiye gushakisha abakoze ubu bugome bagahanwa.

SP Mwiseneza Jean Bosco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko hatangiye iperereza ku baba barambuye ubuzima uyu mukecuru, ndetse hamaze gutabwa muri yombi abantu babiri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!