Friday, February 7, 2025
spot_img

Latest Posts

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bajya kongera imbaraga ku bandi boherejwe guhangana n’umutwe wa M23, banyuze mu Gatumba.

Muri Nzeri 2023 ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bemeranyije ko ingabo z’u Burundi zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zigafasha FARDC, FDLR n’indi mitwe mu guhashya M23.

Ayo masezerano yafashije ubutegetsi bwa Gitega kwemera ku mugaragaro ko bufite ingabo zirwanira muri Congo, mbere zari yo mu buryo butemewe.

Kuva ubwo, Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi (FDNB) zimaze kohereza abasirikare bari hagati ya 8,000 na 12,000.

Abo barimo abatsinzwe urugamba muri Kivu ya Ruguru, ubu birunze mu Mujyi wa Bukavu no mu nkengero zawo, ndetse na Batayo eshanu ziri mu misozi miremire ya Fizi na Uvira.

Ni mu gihe Batayo ya 22 TAFOK nayo yamaze guhabwa inshingano zo kwiyunga n’abandi basirikare b’u Burundi bari i Bukavu kugira ngo bakore ibishoboka byose ngo uwo mujyi utagwa mu biganza bya M23.

Ibi bisobanuye ko iyi ari Batayo ya 16 y’Ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo, zoherejwe gukoma mu nkokora umutwe wa M23 no gukorana na FARDC na FDLR mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RFI ivuga ko ‘Regiment’ y’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo igizwe na brigade enye, aho buri imwe igizwe na batayo eshatu, iyobowe na Jenerali Pontien Hakizimana uzwi ku izina rya Mingi.

Mu mirwano, umutwe wa M23 uhanganyemo na Guverinoma ya Congo, bivugwa ko waguyemo abasirikare benshi b’u Burundi kuva binjira muri iyi ntambara, harimo abafite amapeti yo hejuru.

Hari n’abandi M23 yafashe mpiri, ariko Perezida Ndayishimiye, yarabihakanye, abita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara usanzwe urwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abasirikare bapfuye, abakomeretse ndetse n’abanze kurwana na M23, Perezida Ndayishimiye yategetse ko muri Congo hoherezwa abandi dore ko bivugwa ko umusirikare umwe yishyurwa amadolari 5000.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!