Muri iyi minsi hari ubutekamutwe n’ubwambuzi burimo gukorerwa ku rubuga rwa WhatsApp! Abantu benshi bamaze gucucurwa utwabo n’abatekamutwe badukanye n’ubwambuzi bushukana.
Aba batekamutwe bakwandikira kuri WhatsApp akakubwira amazina ye akagusaba kwemeza nimero ye muri telefoni yawe, kugira ngo uge ukurikirana ibyo yashyize kuri “Status” ye utsindire amafaranga. Bagenda bashyira kuri status zabo ibibazo bitandukanye bakavuga ko ugitsinda bamuha ibihumbi 50 by’amanyarwanda cyangwa hejuru yayo.
Bavuga ko usubiza icyo kibazo mbere y’abandi ari we uba utsinze. Iyo umaze gusubiza nyuma y’akanya gato ahita ashyiraho “screenshot” z’uko abantu bagiye basubiza, ubundi agashimira uwatsinze. Ahita yongera akagaragaza indi screenshot yerekana ko asabye nimero ya MTN Mobile Money uwatsinze ndetse akerekana ko anamuhaye amafaranga atsindiye.
Aba bantu bakoresha nimero zo muri Nigeria ariko ntawe uzi niba bakomoka muri icyo gihugu cyangwa ari abanyarwanda bakoresha izo nimero za telefoni.
Umwe mu bantu bambuwe ayo mafaranga yabwiye Umurunga uko yahuye n’uruvagusenya.
Yagize ati:” Hari inshuti yange yanyandikiye imenyesha ko hari umuntu wizewe utanga amafaranga iyo utsinze ikibazo abajije kandi ko ayatanga koko. Icyo gihe naramwandikiye mubwira ko hari inshuti yange yampaye nimero ye maze ambaza amazina yange ndayamubwira ansaba kujya mukurikira kuri Whatsapp nkazatsindira ibihembo. Bidatinze yabajije ikibazo abinyujije kuri status ye nkisubiza neza ariko ntungurwa no kubona agaragaje abantu barenga ijana basubije nsanga harimo abantanze gusubiza.
Ntabwo nacitse intege naravuze nti ubutaha nzashyirwa mbaye uwa mbere. Narakomeje ndagerageza ariko biranga. Nyuma y’iminsi mike indi nimero yaranyandikiye nayo insaba kubika iyo nimero ngo nge nsindira ibihembo. Nayo narayemeje ariko nabwo gutsinda biranga rimwe nkaba uwa 2 akambwira ngo nihangane ejo nzatsinda ariko bikomeza kwanga.”
Uyu muntu yakomeje avuga ko yakomeje kwizera aba bantu kugeza ubwo bamuriye ibihumbi 20 RWF kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2025.
Ati:” Mu minsi ishize nibwo uyu mutekamutwe wiyita Ruth Stella yavuze ko ku wa Kane azaba ari umunsi w’impuhwe n’urukundo, akazaha amafaranga buri mufana we cyane cyane bamwe bagerageje gutsinda bya bibazo ariko bakajya babura amahirwe. Icyo gihe narishimye maze ntegereza n’amatsiko menshi uwo munsi. Byageze ku isaha ya saa tatu za mu gitondo nk’uko yari yatangaje ko guhera izo saha kugeza saa moya za nimugoroba azaba ari gutanga amafaranga.
Isaha zageze ngiye kubona aravuze ngo uwiteguye gutanga amafaranga agatsindira menshi niyandike “Hi”. Nahise ngira amakenga ariko ubukene n’umururumba w’amafaranga nari mfite nibyo byatumye nibwa. Amafaranga yasabaga gutanga ukabona menshi ni 20k=100k, 25k=125k, 40k=200k, 30k=150k, 50k=300k.
Nohereje ibihumbi 20 RWF maze kubyohereza muha screenshot nk’uko yabinsabye, maze ahita ambwira ngo amake ni ibihumbi 40k ngomba kuzuza mirongo nkabona igihembo cyuzuye. Nahise ngira ubwoba mbona ko ayariye musaba kuyansubiza cyangwa akampa igihembo cyange akomeza kunjijisha ngo nshyireho andi ndanga kugeza ubwo amborotse sinongera kujya mbona status ze kuko nabonaga muri telefoni ya bagenzi bange, akomeza gupositinga abohereje amafaranga akabaha menshi, kandi harimo n’aba 20k nyamara ngewe yavuze ko amake ari 40k. Nahise nkuraho nemera ko natekewe imitwe.”
Uyu muntu yakomeje avuga ko undi mutekamutwe wa 2 wiyita Naomi Isabella nawe yasezeranyije abamukurikira ko ku wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2025 nawe azatanga amafaranga akaba ategereje kureba ko nawe azasaba abantu amafaranga.
Umurunga ntituramenya niba koko aba biyita Naomi Isabella na Ruth Stella ari amazina yabo nyakuri cyangwa ari amahimbano dore ko bigaragara ko amafaranga yohererejwe uyu Stella ajya ahitwa ONAFRIQ MAURITIUS.
Ni kenshi polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, na Leta y’u Rwanda muri rusange bagira inama abanyarwanda kwirinda ababashuka bagamije kubacucura, bababeshya ko batsindiye amafaranga cyangwa nibagira ibyo bakora babaha amafaranga menshi kandi bitanyuze mu mucyo.
Gusa bigaragara ko uko bukeye n’uko bwije abatekamutwe bagenda biga andi mayeri ariko kandi hakaba hakiri abanyarwanda batari bake badashishoza kubera umururumba w’amafaranga no gukira batavunitse.
Ubwambuzi buzwi buherutse kwambura abantu amafaranga menshi ni TAT na STT, ndetse hakaba hari n’izindi kampani zigikorera mu bwihisho zireshya abantu nka Deere Company n’izindi.
![](https://umurunga.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250206-104933.png)
![](https://umurunga.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250206-105131.png)
![](https://umurunga.com/wp-content/uploads/2025/02/Screenshot_20250206-184231.png)