Kigali, ku wa 05/02/2025
Nomero: 248/NESA/2025
Madamu/Bwana Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Madamu/Bwana Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Impamvu: Ubugenzuzi ku myigire n’imyigishirize mu mashuri abanza n’ayisumbuye
Madamu/Bwana Muyobozi,
Nshingiye ku iteka rya Perezida N° 121/01 ryo ku wa 15/10/2020 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) mu ngingo yayo ya 6 igena inshingano za NESA;
Mu rwego rwo gukomeza gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyateguye igikorwa cyo kugenzura imyigire n’imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga (ICT Integration in Teaching and Learning) mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri buri Karere, hagamijwe kureba imbogamizi zitandukanye abarimu n’abanyeshuri bahura nazo mu myigire n’imyigishirize, bityo amashuri, abarimu n’abanyeshuri bahabwe inama ndetse hanakorewe ubuvugizi ku nzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere ireme ry’imyigire n’imyigishirize.
Niyo mpamvu mbandikiye mbasaba kwemera Abagenzuzi b’Uburezi mu Mirenge (SEIs) ndetse n’Abakozi bo mu ishami ry’Uburezi aribo: Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere n’abakozi bashinzwe uburezi mu Karere (DDE na DEOs), kuzafatanya n’abagenzuzi b’Uburezi ku rwego rw’Igihugu muri iki gikorwa giteganyijwe kuva tariki 10 kugeza tariki 14 Gashyantare 2025.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara Bwana Kavutse Augustine Vianney (Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi rw’Ibanze n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri) kuri telefone 0785230769 no kuri email: kvavutse@nesa.gov.rw
Mugire amahoro.
(Signature)
Dr. Bernard BAHATI
Umuyobozi Mukuru
Bimenyeshejwe:
Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi
Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Bwana Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Madamu/Bwana Guverineri w’Intara (Bose)
Bwana Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi
Madamu Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NESA