Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango haravugwa ubujura bwa mudasobwa 16 zibwe mu Kigo cy’ishuri cya HS Muhororo giherereye muri uyu murenge, bivugwa ko umuyobozi w’iryo shuri n’umukozi waryo batangiye kubibazwa.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Mutarama 2025.
Bamwe mu bantu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bamenye ko muri iki kigo hibwe mudasobwa z’ishuri 16 mu ijoro ryo ku wa Kane taliki 30 Mutarama.
Ayo makuru avuga ko bahise babimenyesheje inzego z’Umutekano iz’Ubugenzacyaha n’iza Polisi zihutira kujyayo.
Umwe muri bo yagize ati: “Polisi na RIB bahageze bayoberwa uburyo zibwemo kuko butasobanutse.”
Bivugwa ko kandi Ubuyobozi bw’ikigo n’abarinzi bavuga ko hishwe ingufuri y’urugi rw’inyuma, ariko wareba uburyo byakozwemo ugasanga bidashoboka kubera ko iyo ngufuri yari ifungiye imbere.
Abatanze amakuru bakomeza bavuga ko hari izindi mudasobwa 22 nini ndetse n’izindi ntoya 98 na Projector biri mu cyumba kivugwa ko hibiwe izo zindi 16 ariko ko abo bajura batigeze baziba.
Bavuga ko bishoboka ko izo mashini zibwe mu minsi ishize kuko zakuwemo kera, ibi bikaba ari uburyo bwo kujijisha.
Gitifu w’Umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars, yatangaje ko bamenye ko izo mudasobwa zibwe kuva saa mbili za mu gitondo.
Gitifu Kayitare akibaza aho abajura baba banyuze mu gihe hari abazamu ndetse n’Umukozi w’Ikigo ushinzwe imicungire yazo.
Yagize ati: “Reka dutegereze ibiva mu iperereza kuko Inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye kubibaza bamwe muri abo bakozi.”
Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko bafite amakuru yemeza ko usibye abazamu 3 RIB ifite, hari n’Umuyobozi w’Ishuri ndetse n’ushinzwe ikoranabuhanga ubu barimo kubazwa na RIB ibijyanye n’iyibwa ry’izi mudasobwa.