Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Igare ryari rihetse umunyeshuri ryagonganye n’imodoka umwe ahita ahasiga ubuzima

Mu Karere ka Rulindo, mu muhanda Kigali – Musanze habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite purake RAG 151 F yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yagonganye n’umunyonzi wari uhetse umunyeshuri wari uvuye ku ishuri, uwo munyonzi ahita yitaba Imana, umunyeshuri arakomereka.

Iyo mpanuka yabaye mu gihe cya saa kumi n’imwe na mirongo ine z’umugoroba wo ku wa Kane taliki 30 Mutarama 2025, mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama ho mu Mudugudu wa Burito.

Iyi mpanuka ikimara kuba inzego z’umutekano n’abaturage bageze ahabereye iyo mpanuka, uwo munyeshuri ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Tare, umurambo w’uwo munyonzi wari umuhetse ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko koko iyi mpanuka yabereye mu Karere Rulindo ahazwi nko mu Gashushuru.

SP Mwiseneza yagize ati: “Nibyo, mu muhanda w’akaburimbo Kigali-Musanze ahazwi nko mu Gashushura habereye impanuka y’igare ryavaga Musanze ryerekeza Rulindo rihetse umunyeshuri wari uvuye ku ishuri. Bageze aho twavuze haruguru, umunyonzi yagonganye n’imodoka Toyota Corolla RAG 151F yavaga Kigali yerekeza Musanze.”

Akomeza agira ati: “Uwari utwaye igare yahise yitaba Imana, naho uwo yari ahetse arakomereka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Tare. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie).”

SP Mwiseneza yemeje ko kandi uwari utwaye iyo modoka we n’ikinyabiziga cye bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki, iperereza ku cyaba cyateje iyi mpanuka rikaba ryatangiye.

Uyu muvugizi yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga mu muhanda gukomeza kwitwararika.

Ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe, kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe, kwirinda uburangare igihe batwaye, ndetse no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.” (Igicumbi News)

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!