Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Urujijo ku rupfu rw’umugeni wapfuye abakwe baje gufata irembo

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Uwitonze Dalia w’imyaka 21 y’amavuko, wari ufite ubukwe muri Werurwe uyu mwaka, witabye Imana ku munsi abakwe bari kujya gufata Irembo iwabo.

Nyakwigendera avuka mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire ho mu Mudugudu wa Bacyoro, yapfuye ku wa Gatandatu taliki 25 Mutarama, ashyingurwa ku wa Kabiri taliki 28 Mutarama 2025.

Byari biteganyijwe ko ubukwe bwa nyakwigendera buzaba ku wa 15 Werurwe uyu mwaka, akaba yari yarateguje iwabo ko mu mpera z’icyumweru gishize bazaza gufata irembo, nk’uko bisanzwe batumira inshuti n’abavandimwe.

Uwo mukobwa ngo yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi, ariko mu gihe cya saa Tanu z’amanywa afatwa no mu nda, bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana.

Musaza w’uyu mukobwa witwa Majyambere Jean Claude, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bataramenya ikishe mushiki we ahakana amakuru yavugaga ko umusore yari yabenze mushiki we, bigatuma yiyahura nk’uko byakomeje kuvugwa cyane muri aka karere.

Yagize ati: “Ibyo gushaka kwiyahura kuri mushiki wanjye si byo rwose, yarwaye mu nda ku wa Gatandatu ahagana Saa Tanu, njye naje mva i Kigali mvugana n’umusore ambwira ko abasaza bari buze kumufatira irembo bari mu nzira, ampa na nimero zabo turavugana, ni uko mama ampamagara ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga.”

Majyambere yongeyeho ko bageze kwa muganga mu nda hakomeje kumurya cyane, ahita ahamagara ba basaza ababwira ko mushiki we amerewe nabi cyane, ibyo gufata irembo birangira gutyo, ahubwo batangira kumwitaho nubwo ngo yahise yitaba Imana.

Akomeza ahakana amakuru y’uko umusore wari bushake mushiki we yamubenze, avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abantu ngo kuko ari we wijyaniye mushiki we kwa muganga nyuma yo gusanga aribwa mu nda cyane.

Yagize ati: “Oya ibyo bintu si byo rwose, abasaza bamufatira irembo bari bari mu nzira rwose, ubukwe bwari kuzaba ku wa 15 Werurwe 2025. Urupfu rwa Uwitonze ruzwi n’Imana na ho abavuga ko umusore yari yaretse kuza si byo, imyiteguro twari tuyigeze kure kandi twafatanyaga n’umusore, ni umuntu twavuganaga umunsi ku munsi.”

Gitifu w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, ko bakurikiranye, yavuze ko bagenzuye bagasanga uyu mwana w’umukobwa ngo yari arwaye mu nda nubwo bivugwa ko yari yiriwe mu mirimo ategereje abo bashyitsi.

Gitifu Rushimisha yongeyeho ko uwo munsi yarwariyeho ari na bwo bamujyanye kwa muganga nubwo byarangiye yitabye Imana, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha by’uko uwo mukobwa atigeze arwara.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!