Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’abakobwa 2 bagerageje kuroga bagenzi babo babarogeye mu buryo byo ku ishuri ariko Imana Igakinga ukuboko.
Aba banyeshuri biga muri GS Mutongo ishuri riherereye mu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bigana bakoresheje umuti wica imbeba.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, saa saba z’amanywa bagiye kurya.
Aba banyeshuri ni abakobwa babiri biga mu mwaka wa gatandatu mu Ishami rya HEG.
Abanyeshuri bakekwaho gushaka kuroga bagenzi babo, umwe afite imyaka 20 y’amavuko undi afite imyaka 19.
Amakuru avuga ko umwe muri bo yashyize umuti w’imbeba mu isafuriya y’imboga bitewe n’uko bagenzi be bajyaga bamubwira amagambo asesereza.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko ubuyobozi bw’ishuri bwahawe amakuru ko ibiryo biri kunukamo umuti w’imbeba, bubuza abanyeshuri kubirya.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Mutongo, Uwimana Hawa Alphonsine yavuze ko ubuyobozi bwatabaye hakiri kare.
Ati “Nibyo hari abanyeshuri babiri b’abakobwa bagerageje kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti w’imbeba, bawushyira mu biryo bagiye kubyarurira abandi, bahise babimenya ntibyabaye, biracyari mu iperereza.”