Impamvu: Kumenyesha igikorwa cyo gusuzuma ishyirwamubikorwa ry’integanyanyigisho
ishingiye ku bushobozi mu mashuri
Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum) yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2016, ikaba imaze imyaka igera ku munani ishyirwa mu bikorwa mu Gihugu
hose mu mashuri y’ inyigisho rusange (general education) mu byiciro by’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye yaba aya Leta n’ afatanya na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga.
Ni kubw’iyo mpamvu, Urwego rw’lgihugu Rushinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), rwateguye igikorwa cyo gukusanya amakuru ku ishyirwamubikorwa ryayo hagamijwe gusuzuma imbogamizi ndetse n’ibyo
yagezeho mu gihe imaze ishyirwa mu bikorwa.
Iki gikorwa giteganyijwe kubera mu mashuri 450 yatoranyijwe mu Gihugu cyose guhera ku wa kane tariki ya 23 Mutarama kugeza tariki ya 17 Gashyantare 2025.
Tubandikiye iyi baruwa tubasaba kumenyesha iki gikorwa abayobozi b’uburezi ku Karere, ku Murenge n’abayobozi b’amashuri ndetse no kuzafatanya nabo kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga urutonde rw’amashuri azakorerwamo ikusanyamakuru muri buri Karere.
Ku bindi biso banuro mwahamagara Umuyobozi w’agashami k’Ubugeni n’Ubumenyamuntu, Bwana
RUTIYOMBA Florian kuri telefoni: 0788866131 cyangwa kuri imeli: frutiyonmba@reb.rw.
Mugire amahoro