Saturday, January 18, 2025
spot_img

Latest Posts

Gahunda nzamurabushobozi: Agahimbazamusyi, ingengabihe y’amasomo n’ibindi byose wibazaga birasobanutse

Amahugurwa y’abarimu kuri gahunda nzamurabushobozi y’ibizamini bya Leta.

Amahugurwa yateguwe mu buryo bw’ibiganiro bigamije guha abarimu uburyo ngiro bwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abanyeshuri bafite ubumenyi butandukanye. Azayoborwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), akazibanda ku gushimangira ubumenyi bw’abarimu ku mbogamizi zitandukanye zigaragara mu myigire no gutanga uburyo bwiza bwo kwigisha abanyeshuri bakeneye ubufasha bwihariye.

Abarimu bazahugurwa iki?

.Uburyo bwo kwigisha bujyanye n’ubushobozi butandukanye bw’abanyeshuri (Differentiated instruction) no gutanga ubufasha bwihariye mu myigire.

.Kongerera abarimu ubushobozi bwo kumenya no gufasha abanyeshuri bafite intege nke mu myigire.

.Gusobanukirwa neza imiterere y’ikizamini cya Leta n’ibigenderwaho mu mitegurire yacyo.

Imiterere ya gahunda nzamurabushobozi

Amashuri azaba afite amahitamo yo gutegura gahunda nzamurabushobozi ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru mu mwaka wose w’amashuri, bitewe n’ibyifuzo n’ubushobozi bw’abanyeshuri n’abarimu.

Icyakora, nta munyeshuri cyangwa mwarimu ukwiriye kwitabira amasomo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru icyarimwe.

Uretse gahunda yo mu mpera z’icyumweru, amashuri yose azitabira arasabwa gutegura icyumweru kimwe cy’amasomo nzamurabushobozi mu biruhuko by’impera z’igihembwe cya kabiri, kuva ku wa Mbere tariki ya 14 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.

Gahunda yo gutangira:

Amasomo azatangira ku mashuri ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama (mu byumweru 10 byo mu gihembwe cya kabiri n’ibyumweru 9 byo mu gihembwe cya gatatu). Hamwe n’iminsi itanu mu biruhuko by’impera z’igihembwe cya kabiri, iminsi yose hamwe iyi gahunda izakorwamo ikaba 24 muri rusange kuri buri shuri.

Abanyeshuri ba P6 na S3 bashobora gukurikiza gahunda yashyizweho, mu gihe abanyeshuri ba S6 bazajya bakurikiza gahunda bitewe n’amashami bigamo ari ku ishuri.

Ingengabihe yakwifashishwa muri P6
Ingengabihe yakwifashishwa muri S3

Nk’uko bigaragara gutangira ni saa 8:30, gutaha bikaba saa 3:00 z’amanywa.

Ingengo y’imari n’agahimbazamusyi

Ingengo y’imari yo y’amafunguro ku ishuri mu gihe cya gahunda nzamurabushobozi; umunyeshuri n’umwarimu bagenewe amafaranga 300 Rwf ku munsi.

Abitabiriye bose bagomba kugaburirwa ku ifunguro rya saa sita.

Abatetsi bagenewe amafaranga 1500 Rwf ku munsi kuri buri mutetsi kandi umubare wabo ushobora kuva kuri umwe kugeza kuri batandatu bitewe n’ingano y’abatekerwa.

Agahimbazamusyi k’abarimu mu gihe k’iyi gahunda nzamurabushobozi ntabwo kagenwe hashingiwe kuri diplome umwarimu asanzwe ahemberwaho, ahubwo abarimu bose bagenewe amafaranga angana ku munsi ahwanye n’ibihumbi bine (4,000Rwf). Iyi tike kandi ni nayo igenewe umuyobozi w’ishuri.

Abarimu ariko bazajya bishyurwa ku munsi bitabiriyeho. Ikigaragara hano umwarimu wa P6 niwe uzabona agahimbazamusyi kenshi kuko ukurikije ingengabihe nta munsi n’umwe azasiba kereka yagize ikibazo. Kuko hagomba kwigwa amasaha 5 ku munsi kandi buri somo ni isaha imwe ihwanye n’iminota 60 kandi amasomo akorwa mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni 5. Bivuze ko buri saha ari isomo rimwe nta somo rifite amasaha 2 ku munsi umwe.

Umuntu yakwibaza ati:” Ese umwarimu wigisha amasomo 2 abazwa mu kizamini cya Leta ari umwe, azajya ahembwa 8,000 Rwf ku munsi?” Ibi byaba bivuze ko umwarimu azahemberwa isomo yigishije. Igisubizo k’iki kibazo ntikiramenyekana.

Amashuri asabwa gutanga raporo y’uburyo ingengo y’imari yakiriwe n’uburyo yakoreshejwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!