Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali:Abashinzwe uburezi mu mirenge bahinduranyijwe

Umujyi wa Kigali usobanuye impamvu wakoze impinduka zihuse mu bari bashinzwe uburezi mu mirenge.

Nyuma y’uko hagaragaye impinduka ku bayobozi bamwe na bamwe bashinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge mu mujyi wa Kigali, umuvugizi w’umugi wa Kigali yatangaje ko nta kindi kigamijwe uretse kurushaho kunoza akazi.

Mu kiganiro cyihariye, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Madamu Ntirenganya Emma Claudine yemereye UMURUNGA.com aya makuru, ahamya ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi, ati:“Yego niko bimeze hari abagiye bimurwa mu rwego rwo kureba ko akazi kanozwa neza kurushaho .”

Aya makuru akimara kumenyekena hari abavugaga ko harakurikira kwimura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gusa Umuvugizi w’umujyi wa Kigali yabinyomoje agira ati:”Kugeza ubu ntabwo aribyo,gusa ntabwo ari uko bitakorwa nitumara kureba abashinzwe uburezi ko bamaze kwimurwa (Mutation),hari n’igihe n’ibindi byakorwa ariko kugeza ubu ntabwo aribyo.”

Yakomeje agira inama abashinzwe uburezi, abayobozi b’amashuri n’abarimu bakora mu bigo hirya no hino mu mujyi wa Kigali gukomeza gukorana akazi umurava no gukomeza gucunga neza ibigo bashinzwe nk’uko igenzura riherutse gukorwa hari ibigo byagaragaye ko hari ibigo bifite utubazo dutandukanye, cyane ikibazo cy’isuku nkeya yagize ati:”Turasaba abashinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu muri rusange gukomeza kunoza inshingano zabo zo kwigisha neza,n’izo gufata neza ibigo harimo isuku,no gukomeza gufata neza abanyeshuri barera.”

Twifuje kumenya niba mu mujyi wa Kigali haba hari amashuri yahagaritswe nk’uko ati:“Yego hari amashuri yasabwe kugira ibyo yuzuza ariko hari nayahagaritswe”.

Umujyi wa Kigali ubusanzwe ugizwe n’uturere dutatu Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo akaba ariko karere kanini mu mujyi wa Kigali kakaba kagizwe n’imirenge cumi n’itanu ahakozwe impinduka ni mu mirenge icumi gusa.
Mu mpinduka zakozwe uwari ushinzwe uburezi mu murenge wa Kacyiru yagiye mu murenge wa Remera,
uwari Kimironko ajya mu murenge wa Kinyinya, uwari mu murenge wa Kinyinya yimuriwe mu murenge wa Kimironko , naho uwari mu murenge wa Gikomero yerekeza mu murenge wa Rutunga, ni mugihe uwari usanzwe ushinzwe uburezi mu murenge wa Rutunga yimuriwe mu murenge wa Bumbogo.
Uwari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rusororo yerekeje mu murenge wa Gikomero, uwari mu murenge wa Gatsata yimuriwe mu murenge wa Kimihurura, ni mu gihe uwari ushinzwe uburezi mu murenge wa Kimihurura yimuriwe mu murenge wa Kacyiru, uwari ushinzwe uburezi mu murenge wa we Remera yimuriwe mu murenge wa Gatsata, naho uwari ushinzwe uburezi mu murenge wa Bumbogo yimurirwa mu murenge wa Rusororo.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!