Hirya no hino mu gihugu abarimu basanzwe ari abanyamuryango b’Umwalimu SACCO nka koperative bashyiriweho ngo ibateze imbere,bataka kuri bimwe bashyirirwaho bafata nk’amananiza mu gusinyira umuntu usanzwe afite amasezerano y’akazi kandi akaba ari inguzanyo yo ku mushahara we bikarangira bamwishyuriye batamwishyurira bakabuzwa uburenganzira kuri zimwe muri serivisi z’iyi Koperative.
Hari abarimu batumva impamvu umwarimu ugiye gusaba inguzanyo ku mushahara asinyisha kuri bagenzi be bakorana kandi aba ari inguzanyo izishyurwa n’umushara wabo ibyo bafata nk’imbogamizi mu gihe hari bamwe mu barimu bagira ubunyangamugayo buke bakanga kwishyura.
Bamwe muri abo barimu bakunze kuvuga ko imbogamizi bagira hari ubwo usinyira mugenzi wawe yamara guhabwa inguzanyo akaba yareka akazi, akagahindura cyangwa akirukanwa bigatuma atishyura,bikagira ingaruka ku bamusinyiye.
Umwe waganiriye na UMURUNGA.com, avuga ko SACCO yakagiye ireba uwatse inguzanyo niba ayikwirire akayihabwa nta mananiza ajemo.
Yagize ati:”Ibaze usinyiye umwarimu mugenzi wawe atakwishyura bikagira ingaruka kuri mwarimu wamusinyiye n’umuryango we ,akimwa serivise mu gihe atishyuye kandi ajya guhabwa amafaranga yari afite ubwishingizi bw’inguzanyo,kubera iki abamusinyiye aribo bireba gusa? harimo akarengane.”
Akomeza avuga ko atumva impamvu umwarimu watse inguzanyo akatwa amafaranga yo kwishingira inguzanyo ajya muri Sosiyete y’ubwishingizi ya Prime insurance mu gihe itagira uruhare mu kwishyurira umukiriya wayo utishyura, cyane ko iyo usanze uwo wasinyiye arimo amafaranga ubanza kwishyurira uwo wasinyiye kugira ngo uhabwe serivise na Koperative Umwarimu SACCO.
Benshi bakunze kugaragaza ko kuba yamusinyiye ari uko bakorana atishingiye inguzanyo yatse bakabifata nk’ibishobora kubateranya mu gihe yanze kumusinyira bitewe n’uko SACCO yazamwishyuza kandi biri mu bisabwa na Koperative Umwalimu SACCO.
Abarimu bifuza ko umwarimu watse inguzanyo yajya asinyirwa n’umukoresha we amuha ibyangombwa ko akora kandi
ahembwa, agasinyirwa n’uwo bashakanye k’umufite naho ingaragu bagasinyirwa n’ababyeyi babo kubabafite utabafite agashaka umwishingizi umwizeye,byaba ngombwa hagatangwa ingwate kubazifite bidasabye ko usinyirwa na mugenzi wawe.
Abarimu barasaba ko ibijyanye no gusaba inguzanyo byavugururwa ingingo yo gusinyisha abarimu ikavamo.
Hari abarimu benshi bataka ku kuba barasinyiye bagenzi babo ntibabe inyangamugayo bigatuma bo badashobora guhabwa inguzanyo iyo ariyo yose mu zitangwa na Koperative umwalimu Sacco.
Umwe mu barimu ukorera mu Karere ka Rutsiro yabwiye UMURUNGA.com ko babikuraho kuko bibangamye.
Yagize ati:”Babikuraho, kuko ni biguma gutya bizaduteranya, ukajya kuri Sacco ngo hari uwo wasinyiye utishyura .”
Undi mwarimu wo mu Karere ka Gatsibo avuga ko yishyujwe n’Umwarimu Sacco yagize ati:”Narasoje nishyuye ibihumbi magana atanu na mirongo icyenda na bitandatu(596000frw) , kuko yari yaratse 1,700,000frw ubwo buri wese muba musinyiye azayishyura uko byagenda kose.”
Yakomeje agira ati:”Njyewe mbibonamo akarengane, kuko uwo mwarimu akarere kaba karagize uruhare mu kumuha akazi, ikindi Umuyobozi w’ikigo aba nawe yamusinyiye no ku murenge bakabyemeza.Ubwo rero bidutera kwibaza byinshi ariko tudashobora kubonera ibisubizo.”
Yakomeje avuga ko kubona ugusinyira kuri ubu bigoye ati:”Kugeza ubu umwarimu asigaye ajya kubona abamusinyira bimugoye. Inguzanyo iba ifite ubwishingizi bakagombye gukurikirana umwishingizi w’inguzanyo bakareka kudufata ku gakanu kandi baba badukuyeho ay’umwishingizi.”
Abarimu bavuga ko batumva impamvu aribo bishyuzwa inguzanyo bonyine kandi ifite ubwishingizi muri Prime insurance.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umwarimu Sacco ntivumva kimwe n’ibyo abatimu basaba.
Madam Uwambaje Laurence, ni umuyobozi mukuru wa Koperative Umwarimu Sacco ku rwego rw’Igihugu, asanga gusinyirana bitavaho.
Ati:”Reka ntange umucyo ku bibazo mwambajije, kuba wagirwaho ingaruka niko bigenda,iyo wasinyiye umuntu nyine ntiyishyure uba uteganyako izo ngaruka zizakubaho,kuba ingaruka zakubaho ni ibintu bisanzwe uba wasinyiye ko naramuka atishyuye uzamwishyurira iyo bibaye ko atishyura izo ngaruka zigomba kubaho ni nk’uko abantu basezerana mu mategeko umugabo n’umugore bagasezerana ivanga mutungo bakavuga ko ibizaba bazagabana.”
Twifuje kumenya impamvu Koperative Umwarimu Sacco idakurikirana umwarimu utishyuye maze abamusinyiye bakaba baba abatangabuhamya, Laurence avuga ko icyo bababagamije ari uko inguzanyo yishyurwa, amafaranga akagaruka.
Yagize ati:”Ibwiriza ryacu rivuga ko kwishingirana ari itegeko,buri kigo gisobanura kwishingirana basinyirana,twebwe ntabwo ari ugutanga ubuhamya ntacyo byadufasha icyo tuba dukeneye ni uko amafaranga y’abandi twatanze nk’inguzanyo agaruka, amafaranga si ayacu ni ayabanyamuryango,uwayajyanjye agomba kuyagarura, gutanga ubuhamya sinzi niba byafasha kugarura amafaranga.”
Hari abanyamuryango bibazaga impamvu Prime insurance nayo igirana amasezerano yo kwishingira inguzanyo ariko ntiyishyuzwe mu bishingizi mu gihe atishyuye.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi wa Koperative Umwarimu Sacco Uwambaje Laurence yagize ati:”Prime insurance yishingira umuntu wapfuye ntabwo yishingira umuntu utishyuye, umuntu unaniwe kwishyura kubera impamvu z’urupfu akaba atagihari kubera ko yapfuye yishingira ko izamwishingira naramuka apfuye, bariya bishingira umuntu ukiriho bakavuga ko naramuka ananiwe kwishyura inguzanyo kandi akiriho bazamwishyurira.”
Twifuje kumenya umwarimu utanze amakuru y’uwo yasinyiye utishyura naho aherere icyo afashwa, maze bati:”Ayo makuru icyo yadufasha ni nk’icyo nawe yayakoresheje, icyo yadufasha ni uko tumwandikira aho ari tukamusaba ko yishyura yaba ari ahantu yabonye akazi tukabasaba ko badufasha kumwishyuza ariko akenshi ibyo turabikora ariko ntibijya bikunda ariko nawe ayo makuru yayakoresha,agakurikirana umuntu yishingiye.”
Akomeza avuga ko iyo utanze amakuru hari abo bafasha ati:“Atanze amakuru tukamenya ngo umuntu akora ahantu aha naha turamwandikira ,iyo aduhaye amakuru turamwandikira tumusaba ko yakwishyura,atakwishyura tukandikira umukoresha we twagira amahirwe umukoresha we akaba ari umuntu ubyumva,agatangira kohereza umushahara we mu mwarimu Sacco,ariko duhura n’imbogamizi z’abakoresha batabyumva bikabaviramo guhita yirukana uwo muntu bwa bwishyu twari dukeneye ntibuboneke.”
Yakomeje avuga ko kwishingirana atari itegeko yagize ati:”Uramutse udashaka ko bakwishingira uzana ingwate yawe ituma igihe hazabura ubwishyu tuzabona icyo twishyuza,uti’njyewe nta muntu nshaka ko anyishingira nzanye ingwate yanjye nibiramuka binaniniye muzafate iriya ngwate mwiyishyure’.”
Buri mwarimu asabwa kugira amakenga mu gihe agiye gusinyira umwarimu mugenzi we ugiye kwaka inguzanyo ku kugira ngo bitazamugiraho ingaruka aramutse atishyuye uko bikwiye kuko niwe wishyura ideni aba afite muri Koperative umwarimu Sacco iyo wamusinyiye ntiyishyure.Abarimu hirya no hino mu gihugu bakunda kugaragaza imbogamizi zijyanye no gusinyirana aho bahura n’ibibazo mu gihe abo bishingiye batishyuye.
IFASHABAYO Gilbert/www.umurunga.com