Umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste wo mu Karere ka Kamonyi ari guhigwa bukware n’inzego zitandukanye z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gutera mugenzi we grenade.
Ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina ho mu Kagari ka Mbati.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko ibi byabaye mu gihe cya saa tatu z’ijoro ryo ku wa Mbere taliki 13 Mutarama 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yabwiye itangazamakuru ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Muganza Jean Marie Vianney bivugwa ko yashakaga kwihimura kubera ko uyu Muganza afitanye urukundo rudasanzwe n’Umugore wa Nkuriyingoma Jean Baptiste.
Meya Dr Nahayo avuga ko uyu Nkuriyingoma yahise ayitera mu rugo rwa mugenzi we ariko kubw’amahirwe ntiyagira umuntu yica cyangwa ngo ikomeretse. Gusa yafashe urugi rw’Umuryango irarwangiza.
Yagize ati: “Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu Inzego zatangiye kumushakisha.”
Meya Dr Nahayo akomeza avuga ko abahise bahagera basanze ntawe yishe, ndetse n’abari bari muri iyo nzu nta n’umwe icyo gisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyakomerekeje.
Uyu muyobozi yongeyeho ko Inzego z’Ubuyobozi n’iz’umutekano zagiyeyo ibi bikimara kuba, ubu zikaremesha inteko y’abaturage kugira ngo zitange ihumure.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Nkuriyingoma Jean Baptiste asanzwe ari umuturage usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi, bukavuga ko uwakoze ibi afatwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoze. (Umuseke)