Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umugabo witwa Niyitegeka Eliezel uregwa ibyaha bitandukanye.
Ibyaha uyu Niyitegeka Eliezel aregwa birimo kunyereza imisoro,icyaha cy’iyezandonke,kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze.
Ubushinjacyaha bwavugiye mu rukiko ko uyu mugabo yasoreshaga ikibuga cya Leta cyakorerwagaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri sitade ya Nyanza iherereye kuri sitade ya Nyanza,aho buri modoka yabaga igiye gukorerwaho ikizamini yakwaga amafaranga ibihumbi icumi.
Amafaranga yose Ubushinjacyaha buvuga ko yanyerejwe arenga miliyoni 300 frw, bikekwa ko Niyitegeka Eliezel yayakuyemo imitungo itandukanye irimo imodoka zirenga 25 ,ibibanza 120, etaje mu mujyi wa Kigali n’ibindi.
Ubushinjacyaha bunemeza ko yiyitirira ubuyobozi.
Niyitegeka Eliezel yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko ibyo atunze yabikoreye, ndetse yatowe n’abantu bigishaga imodoka aho yari site Manager (Umuyobozi wa Site).
Mu kiganiro kigufi umuseke dukesha iyi nkuru wagiranye n’umwe mu banyamategeko be witwa Jean de Dieu
Niyitegeka Eliezel arazwi muri Nyanza by’umwihariko mu kwigisha imodoka ku bantu bashakaga Ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.
Yari amaze iminsi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana I Nyanza ntihara niba Ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo.