Mu Karere ka Bigesera ,mu Murenge wa Mayange hari abana bigira munsi y’igiti,mu Kagari ka Kagenge ku kigo cy’amashuri cya EP Gitaramuka ,uhasanga abana b’incuke bigira munsi y’igiti, bicaye hasi,abandi ku dutebe , icyo giti kikaba gifatwa nk’icyumba cy’ishuri.
Nk’uko abarezi babivuga,izo ncuke zigira munsi y’icyo giti no mu kizu kitaruzura ,iyo hari izuba ryinshi cyangwa imvura iguye,bakwira imishwaro bakajya kwigira mu rusengero rwa AEBER .
Abo barezi bavuga ko kwigisha muri ubwo buryo bigira ingaruka ku bana aho usanga batarangiza amasomo yose uko bikwiye.
Umuyobozi wa EP Gitaramuka Mutabaruka Elias avuga ko kuri icyo kigo basanzwe bafite ubucucike mu byumba by’amashuri,akaba asaba ko by’umwihariko bafashwa kubona ibyumba abana b’incuke bakwigiramo.
Yagize ati:”Turasaba ko hakongerwa ibyumba byibuze umunani kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri abanza,ariko by’umwihariko tukubakirwa ibyumba by’incuke kuko nta na kimwe gihari,Ubu abana bigira hanze ,twifashisha urusengero mu rwego rwo kugama.”
Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko kuba abana bigira munsi y’igiti bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga,bakaba basaba ko hagira igikorwa.
Umwe agira ati:” Iyo imvura iguye,abana bose birukira mu rusengero, bityo kwiga bikaba bihagaze.Nkatwe nka rubanda rugufi,niho tujyana abana.Badufashe kugira ngo babone amashuri agezweho.”
Undi nawe ati:”Bimaze igihe kinini cyane,ariko uko iminsi yagiye ishira,haje ishuri ry’incuke rya gatatu, ubwo ibyo byateye ubucu.Ishuri rya mbere ryigira mu kazu k’urusengero, irya kabiri rikigira ku rusengero,irindi rikigira munsi y’igiti.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,aherutse kubwira itangazamakuru ko mu karere ayoboye bakoze ubugenzuzi bagasanga hari ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri,ndetse n’intebe zidahagije.
Yagize ati:”Ikibazo twarakibonyo, twagisangije inzego nkuru ku rwego rw’igihugu, ari nayo mpamvu harimo gushakishwa uburyo budasanzwe bwo kugikemura.”
Yavuze ko kuba abana basigaye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri ari bimwe mu byatije umurindi ubucucike, kuko bose bavuye mu ngo bagana ishuri.
Yagize ati:“Turashakisha ingengo y’imari nk’uko twabikoze igihe twubakaga amashuri menshi mu gihugu.”
Umuyobozi w’akarere Mutabazi Richard yavuze ko muri ako Karere hakenewe intebe ibihumbi 20, abafatanyabikorwa b’Akarere bakaba barahize gutanga izingana na 3 800 ,zizatwara asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ivomo: umuseke