Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Umutoza yarezwe gutanga pompaje zigera kuri 368 zikabatera uburwayi

Mu mujyi wa Texas,Umutoza John Harrell watozaga abanyeshuri ku ishuri rikuru rya Rockwall -Heath High School, n’abandi batoza bamwungiriza mu gutoza abanyeshuri umupira w’amaguru,barashinjwa gushyira mu kaga ubuzima bw’abo banyeshuri,babategekaga gukora za ‘Pompages’ 368 mu minota 50, bamwe muri bo bikabaviramo kujya mu bitaro bakamaramo iminsi myinshi.

Nk’uko bikubiye mu kirego cyatanzwe n’umubyeyi w’umwe muri abo banyeshuri b’abakinnyi , yavuze ko abenshi muri abo bana bari binjiye muri iyo myitozo bashaka kuguma mu ikipe y’ikigo y’umupira w’amaguru, ariko buri kosa rito bakoraga muri iyo myitozo, ngo ryahanishwaga gukora pompages 16. Abo banyeshuri bahuye n’ibibazo byo kwisanga mu bitaro,ngo baguye mu makosa 23 birangira bahanishijwe gukora pompages zigera kuri 368 mu minota 50 imyitozo yagombaga kumara.

Nyuma yo gukoreshwa izo pompages z’igihano,abagera kuri 26 banjyanwe kwa muganga,babapimye bigaragara ko bafite ibimenyetso bya ‘rhabdomyolysis’ cyangwa se ‘Rhabdomyolyse’, iyo ikaba ari indwara ishobora no guhitana ubuzima bw’umuntu,irangwa no kwangirika kw’imikaya imwe n’utunyangingo two mu mubiri w’umuntu, mu mubiri ariko bagira ingaruka mbi mu gihe bitavuwe.

Muri izo ngaruka harimo kunanirwa gukora kw’impyiko ,ibibazo by’umutima, bishobora no kugeza umuntu ku rupfu . Ibindi bimenyetso bijyana n’iyo ndwara,ngo ni ukubabara imikaya,gucika intege bikabije,kuruka,gutakaza ubwenge, kugira umutima utera nabi no kwihagarika inkari zisa nabi zijya kugira ibara ry’icyayi cya mukaru irimo amajyane menshi.

Muri icyo kirego cyatanzwe n’umubyeyi byasobanuwe ko amwe mu makosa abo bakinnyi bakoraga akabaviramo guhanwa batyo, harimo kutambara neza bijyanye n’imyiteguro ,kutavugana neza n’abatoza,imyitwarire mibi…., Ubuyobozi bw’ishuri rya Rockwall -Heath High School bwatangaje ko ari kenshi bwasabye umutoza kureka kujya ahanisha abanyeshuri ibihano bibabaza umubiri,ariko bigaragara ko atigeze abumvira ngo abireke.

Ikinyamakuru OddicityCentral cyatagaje ko uwo Harrell watozaga abanyeshuri yahise ahagarikwa mu kazi abo bakinnyi bakigira ikibazo, nyuma ahita yegura ku mirimo ye.Nubwo nta gihano azahabwa cyari cyamenyekana, ariko uretse umubyeyi wa mbere wareze,ngo hari n’abandi babyeyi babiri batanze ikirego, kubera ko abana babo nabo bagezweho n’ingaruka z’ibyo bihano ku buryo bukomeye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!