Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Imbwa zitazwi aho zituruka zizengereje amatungo y’abaturage

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma bamwe mu baturage,baravuga ko imbwa ninj zidateye nk’izisanzwe batazi aho zituruka zibarembeje kuko ziteza umutekano mucye,zikanabarira amatungo, ubuyobozi bukavuga ko umuti w’iki kibazo ntawundi uretse gutega izi mbwa.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge,bavuga ko izi mbwa zirirwa zizerera mu mashyamba ahari,rimwe na rimwe zikabarira amatungo.

Uwitwa Nsengiyumva Eric yagize ati:”Inaha iki kibazo cy’imbwa kiraduhangayikishije cyane kuko ni nyinshi cyane,ziraza zikaturira amatungo kandi ntabwo ari iz’abaturage b’inaha.Izo mbwa twayobewe aho zaturutse kuko ni nini cyane ni ubwa mbere twari tuzibonye kuko ntizisanzwe.”

Izi mbwa nini zirirwa zizerera mu nsisiro

Mukantabana Olive na we yagize ati:” Izo mbwa ziturira amatungo, inaha amatungo amaze kuribwa n’izo mbwa ni atatu.”

Aba baturage bavuga ko izi mbwa babona zibateye impungenge kuko babona zigenda ziyongera bagakeka ko ari abazizanye bakazihata.

Murindwa ati:”Zigenda ziyongera uko bwije n’uko bucyeye .Dukeka ko ari abazizanye barazihata .Wasanga barazizanye mu modoka barazihajugunya kuko zirakabije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza,Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko hari ikigiye gukorwa ngo izi mbwa zicike.

Yagize ati:”Tumaze iminsi tubona imbwa hirya no hino tutazi aho zituruka,ariko umuti ni umwe ni uko tuzitega zikareka kwangiriza abaturage.Gahunga yo kuzitega ku bufatanye na Polisi turayifite ku buryo igihe gito ziba zitakigaragara.”

Aba baturage bavuga ko izi mbwa zikomeza kwiyongera ndetse zikarya n’amatungo hatagize igikorwa mu maguru mashya zishobora kuba zagera n’aho zarya n’abantu.

Ivomo:Tv10

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!