Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Umunyeshuri wa kaminuza yatawe muri yombi nyuma yo kuribwa na Betingi akishimutisha

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza muri Tumba College of Technology iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gukwiza ibihuha ko yashimuswe n’abagizi ba nabi, se akamwoherereza 100.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kamanzi Donton w’imyaka 21, uyu musore akomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha byo gukwirakwiza ibihuha no gutekera umubyeyi we umutwe akurikiranyweho.

Amakuru  yabanje gukwirakwizwa muri Santere y’ubucuruzi ya Bushenge hafi y’iwabo w’uyu musore ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza, yavugaga ko ahagana saa moya z’umugoroba haje imodoka nto y’ibirahure byijimye irimo abagabo babiri ikamushimuta.

Umwe mu bari muri iyo modoka ngo yaramurembuje araza maze bamutuma urwembe, ararubagurira agarutse agarutse ngo bamusaba kujya kubarangira umuhanda ugera kuri kaburimbo.

Umwe mu bacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ati: “Umusore yagaragaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, afite ibikomere ku kuboko, avuga ko ubwo yari ari kuri santere y’ubucuruzi ya Bushenge iyo modoka y’ibirahure byijimye yari irimo abagabo 2 bamubwira ko bakeneye urwembe, bamuha amafaranga 500 ajya kurubagurira, asagutse arayabazanira.”

Avuga ko uwo musore ngo yavugaga ko abo bamutwaye amaze kubagurira urwo rwembe, bamubwiye ko ako gace batakamenyereye bityo ko yabarangira inzira ibageza ku muhanda wa kaburimbo Rusizi-Huye, ahitwa kuri Shangazi.

Inkuru y’uwo musore yabwirwaga abamubonye mu gitondo hamwe na se wari waraye atanze amafaranga ivuga ko abo bagabo byarangiye bamwemeje kwinjira muri iyo modoka agiye kubereka ku muhanda wa kaburimbo.

Umusore yakomeje abwira umubyeyi we n’abandi bari aho ko bageze mu masangano y’umuhanda werekeza kuri Shangazi, aho gukomeza inzira yaberetse abona banyuze indi nzira, ababwira ko bamusiga barabyanga ahubwo bahita bamutera  ifu (poudre) mu maso arasinzira.

Ngo ntiyamenye ibyamubayeho yaje gukanguka bamubwira guhamagara se ngo aboherereze amafaranga ibihumbi 100 y’amanyarwanda ngo babone kumurekura, babimubwira bamukubita inkoni nyinshi cyane banamukebesha rwa rwembe bamutumye.

Akavuga ko yabyanze bakomeza kumukubita, bigeze hafi saa sita n’igice z’igicuku baba bamugejeje mu ishyamba riri mu kilometero n’igice uvuye iwabo, hafi y’Ibiro by’Akagari k’Impala, bamubwira ko bamuhaye amahirwe ya nyuma yo kuvugana na se akohereza ayo mafaranga bitaba ibyo bakamwica.

Umwe mu bumvaga iyo nkuru yagize ati: “Avuga ko yabuze uko abigenza inkoni n’urwembe bimurembeje ahamagara se amwoherereza ayo mafaranga saa sita n’iminota 59 kuko se agaragaza ko ari ho yayohereje. Bamaze kuyafata barongera bamuha ibimusinziriza bamuta muri iryo shyamba barigendera, akanguka ahava ataha ari bwo iwabo bamubonaga abahingutseho mu gitondo, afite ibisebe ku kuboko kw’iburyo ananiwe cyane.”

Ageze iwabo, bamubajije uko byagenze avuga ko abo bagizi ba nabi bamusize ari intere, bamukomerekeje, telefoni bayimwambuye kuko ari yo yoherejweho ayo mafaranga, bakaba ngo baramukubitaga atanashobora gutaka.

Umubyeyi we yahise abwira inzego z’umutekano ibyabaye ku mwana we, zitangira iperereza ryaje gutahura ko ari imitwe yatekaga, ari na bwo yanatabwaga muri yombi, arabyemera anavuga uko byagenze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’uko agejejwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi iperereza rigatangira,  yahise yemera ko ari imitwe yatekaga, anavuga icyabimuteye.

Ati: “Ubusanzwe yiga mu wa mbere wa kaminuza kuri Tumba College of Technology. Abana n’abandi basore 2 mu nzu, bakunze kwita geto( ghetto). Kuko ari we bagenzi be bizeraga neza,  bateranyije amafaranga 125.000 RWF yo kubatunga ku ishuri barayamuha ngo ayabike, aho kuyabika yose ayakoramo ayajyana muri Betingi (Betting).”

Uyu musore ashiriwe yabuze icyo abwira bagenzi be anabura icyo azabwira se ngo ayamuhe, ni ko guteka iriya mitwe ngo yashimuswe.

SP Karekezi Twizere Bonaventure yakomeje agira ati: “Akigezwa mu maboko y’ubugenzacyaha, mu ibazwa rye byose yabyemeye avuga  ko ari imitwe yahimbaga, anavuga byose uko byagenze n’icyabimuteye. Yavuze ko iyo atabigenza atyo umubyeyi we atari kumuha byoroshye ayo mafaranga, ko n’iyo modoka avuga itabayeho byose byari ukubeshya yabikoreye hafi y’iwabo, we ubwe wenyine.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko kubeshya ko washimuswe ngo ubone amafaranga ari igikorwa kigayitse, gisenya icyizere, kikanaba icyaha gihanwa n’amategeko.

Yasabye  urubyiruko kwirinda ibikorwa nk’ibyo bigira ingaruka zikomeye, ahubwo bakarushaho kwimakaza indangagaciro zibereye abana b’u Rwanda.

Yaciye ishati byo kugaragaza ko yashimuswe
Yagaragaje ibikomere ku kuboko
Ni uko yasaga nyuma yo kwisiga ifu

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!