Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Uko byari bimeze ubwo hasozwaga itorero ry’Inkomezabigwi ( Inkuru+Amafoto)

Mu Karere ka Muhanga, kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, habaye ibirori byo gusoza Itorero ry’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12 ku rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024.

Ibirori byo gusoza Itorero byabereye kuri Site eshatu zirimo KIYUMBA TSS, BURINGA TSS na GAHOGO Adventist Academy. Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama Bwana Nshimiyimana Gilbert ari kumwe n’abagize inama y’Umutekano itaguye, n’abandi
bitabiriye ibirori byo gusoza Itorero ry’Inkomezabigwi kuri Site ya Gahogo Adventist Academy.

Urubyiruko rwitabiriye itorero rwahawe ibiganiro ku cyerekezo cy’igihugu 2050, amahirwe ahari n’uruhare rw’urubyiruko mu kugera kuri iki kerekezo.

Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama watanze iki kiganiro yavuze ko iki kerekezo kizagerwaho ari uko urubyiruko rwacu rubigizemo uruhare runini kuko aribo mbaraga z’Igihugu cyacu ubu ndetse no mu gihe kizaza.

Hagaragajwe bimwe mu bibazo bikibangamiye umuryango,ingaruka zabyo n’uruhare rw’Inkomezabigwi mu kubikumira.Urubyiruko kandi rwahawe ikiganiro kibanze ku murage tuvoma mu rugamba rwo kubohora u Rwanda,guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza.

Ubwo hasozwaga Itorero ry’Inkomezabigwi, urubyiruko rwahigiye imbere y’abayobozi imihigo ikubiyemo ibikorwa binyuranye bazakora mu gihe cy’urugerero birimo kubaka no gusana amazu y’imiryango itishoboye, kurwanya imirire mibi, kubaka imirima y’imboga, gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kwita ku isuku n’izindi.

Biyemeje kandi kuzashishikariza urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo harimo ubusinzi,Ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe ziterwa abangavu.

Biyemeje kuzagarura abana bataye ishuri no kugira uruhare mu gukumira ibindi bibazo bibangamira umuryango. Biyemeje kurwanya amacakubiri n’ikindi icyari cyo cyose cyabangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!