Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Koreya y’Epfo: Ku bw’igitangaza abantu babiri barokotse impanuka y’indege yaguyemo abasaga 200

Indege yari itwaye abagera ku 181 yavaga i Bangkok muri Thailand ishaka kururuka ngo igwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muan muri Koreya y’Epfo, yakoze impanuka, kugeza ubu hakaba habaturwa ko hapfuye abantu 179.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 29 Ukuboza 2924, nibwo habaye iyi mpanuka yahungabanyije abatari bacye ariko bakomeje gutungurwa nuko hari abantu babiri bita ku bagenzi mu ndege barokotse mu buryo bw’igitangaza.

Iyo ndege ndetse yari itwaye abagenzi 175 ndetse n’abakora mu ndege batandatu barimo abo babiri barokotse nk’uko CNN yatangaje.

Ababonye ibyo biba bavuze ko ubwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yiteguraga kumanuka yabanje kugonga inyoni nyinshi zari mu kirere yaba igeze hasi ikagonga bariyeri ari na yo yatumye isandara maze ikagurumana.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izo nyoni ndetse n’ikirere kitari cyifashe neza ari byo ntandaro y’iyo mpanuka ikomeye yasize indege yose yangiritse kuko yasandaye ikigera hasi.

Amakuru avuga ko abantu babiri bakora akazi ko guha serivisi abagenzi ari bo barokowe bakiri bazima bakaba bahise bajyanwa mu bitato biri hafi y’icyo kibuga cy’indege.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kuzimya umuriro muri Koreya y’Epfo, (National Fire Agency), cyatangaje ko nyuma yuko indege ikongotse bagerageje kuzimya umuriro no gutabara abantu kuko ngo cyohereje imodoka 32 n’indege nyinshi kugira ngo zitange ubutabazi.

Televiziyo zo muri Koreya y’Epfo zerekanye ‘mashusho y’impanuka agaragaza ibyotsi bicumba mu kirere nyuma hahita hagurumana indege irashwanyagurika burundu hasigara igice cy’inyuma gusa.

Minisitiri Joo Jong-wan, yavuze ko iperereza riri gukorwa mu gihe Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yahise agera ahabereye iyo mpanuka anihanganisha abagize ibyago.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!