Amashuri agiye gutangira mu gihe hari amashuri asaga 50 hirya no hino mu gihugu yafunzwe atarahabwa igisubizo,Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’Ibizamini, NESA, cyatangaje ko abanyeshuri bigaga muri aya mashuri bazafashwa gushaka ahandi baziga.
Nyuma y’uko NESA isohoye itangazo ry’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku ishuri,hari ababyeyi bagaragaje impungenge ko amashuri atangiye batazi aho abana babo baziga.
Uwitwa Tuzarwubaka kuri X yahoze yitwa Twitter yahise yandika agira ati:”Mudufashe munatange umurongo ufatika kuri ya mashuri mwafunze kuko ababyeyi baracyari mu gihirahiro ntibazi niba abana bazasubira aho biga cyangwa niba bazabashakira andi mashuri.”
Undi witwa Tura Emmy nawe yagaragaje ikibazo ati:”Muraho NESA twe dufite ikibazo cyaho abana bo muncuke (Nursery) zafunzwe baziga mugihe bisa naho ntagihe n’ubushobozi dufite cyo kubahindurira ibigo ndetse bikaba ari n’igihembwe cya mbere.Bigoye kubona ikigo n’ubushobozi,mutuvuganire pe.“
Amashuri agomba gufungwa muri iki gihembwe agera kuri 62 mu turere 11, nkuko bigaragara ku rutonde rwa NESA, Akarere ka Musanze niko kaza imbere mu kugira amashuri menshi agomba gufungwa kuko gafite amashuri 23, ari nako umunyamakuru wa UMURUNGA yashatse kumenya uko kazabyitwaramo agirana ikiganiro kihariye n’umuyobozi ushinzwe uburezi muri ako karere.
Ubwo UMURUNGA, twakoraga iyi nkuru ntabwo NESA yigeze isubiza abandikaga bose kuri X babaza ibijyanye n’aya mashuri azafungwa muri iki gihembwe cya Kabiri kigomba gutangira tariki ya 06 Mutarama 2025.
Umunyamakuru wa UMURUNGA, yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, Umutoni Alice, amubaza icyo bateganya gufasha abana bigaga ku bigo byafunzwe bigera kuri 23.
Yagize ati:”Ntabwo ari twebwe twenyine, turi gufatanya n’itsinda ryavuye muri NESA bari mu karere guhera kuwa Mbere turi gufatanya tubarura abana bari bahari,tukagirana inama n’ababyeyi kugira ngo abana bashakirwe aho kwiga.”
Yakomeje avuga ko hari amashuri yagaragaje ko hari ibyo bakosoye avuga ko ari ishuri rimwe ryagaragaje ko hari ibyo ryakosoye kandi NESA ariyo izemeza niba koko barabikosoye bakagira icyo bafashwa.
Yahumurije ababyeyi ko abana batazabura aho bigira.Ati“Ababyeyi turimo gukorana inama n’abayobozi b’ibigo by’ayo mashuri ku bigo bitandukanye , kuri buri shuri hagamijwe gushaka aho umwana yiga hatagize ubangamirwa .”
Umutoni Alice yakomeje avuga ko bakomeza gufasha ababyeyi. Ati:” Ababyeyi barakomeza gufashwa , umwana agomba kwiga ,umwana wese afite uburenganzira bwo kwiga,biri mu nshingano zacu umwana kwiga adahungabanye.”
Yavuze ko bari gukurikirana ngo barebe niba ntabari barishyuye amafaranga yose ati:”Turimo gukora ubushakashatsi ngo twumve niba hari abari baramaze kwishyura amafaranga yose nabyo bibaho, ariko n’iryo tsinda rya NESA nicyo baje kudufasha.”
Yavuze ko NESA hari ifishi basohoye ishyirwaho amakuru akenewe,ko ku wa Mbere bizaba byamaze kumenyekana, ndetse ababyeyi bazakomeza gufashwa
ndetse ko umwana agomba kwiga kandi akigira ahantu heza.
Mu yandi mashuri yagiye afungwa mu turere dutandukanye twavuga, nko mu karere ka Bugesera hafunzwe agera kuri 13, Huye hafunzwe ishuri rimwe, Kamonyi hafungwa amashuri 2, Karongi hafungwa ishuri 1, Kicukiro hafunzwe ishuri 1, Kirehe hafunzwe amashuri 2, Muhanga hafungwa amashuri 3, Nyarugenge hafungwa amashuri 11, Rubavu hafunzwe 3, gusa na Rwamagana hafunzwe amashuri.