Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

Abanyeshuri bose bari mu biruhuko bemerewe kureba umupira w’Amavubi na Sudan ku buntu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ryatangaje ko abanyeshuri bose bari mu biruhuko bemerewe kureba umupira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi izakwakiramo Sudan y’Epfo.

Ni umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kuzitabira imikino nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu iwabo.

Uyu mukino uteganywijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Ukuboza 2024, guhera i saa kumi n’ebyiri.

Mu mukino ubanza ikipe ya Sudan yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2 iwayo muri Sudani.

N’ubwo u Rwanda rwasezerewe muri iyi mikino gusa uyu mukino ufite icyo uvuze kuko mu gihe rwaba rutsinze rwagira amahirwe yo kuzasimbura ibihugu by’abarabu byamaze kwikura muri aya marushanwa.

Uretse aba banyeshuri, gusa hari n’abandi bafana ibihumbi bibiri (2000), bari bemerewe kwinjira ku buntu guhera saa saba n’igice kugeza saa kumi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!