Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwalimu SACCO: Intambwe ku yindi uko wasaba Salary advance loan online ukayihabwa utigeze ujya ku ishami

Umwalimu SACCO wafunguye “Products” nshya yamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024 mu nama yahuje abanyamuryango bahagarariye abandi m’Umwalimu SACCO. Iyi “Products” yitwa ” Online loan application platform”. Uru ni urubuga cyangwa ihuzanzira umunyamuryango w’Umwalimu SACCO yasabiraho inguzanyo atigeze agera ku ishami.”

Ni gute umunyamuryango yakwinjira kuri uru rubuga?

. Umunyamuryango agera kuri uru rubuga anyuze ku ihuzanzira (Link) ikurikira: https://loan.umwalimusacco.rw:447/

. Iyo ufunguye iyi link uhingukira ahantu handitse ” Login ( Injira) na Register ( Iyandikishe). Iyo ari ubwa mbere ubanza kwiyandikisha ukanze kuri “Register”.

Kanda “Register”

. Iyo umaze gukanda kuri “Register” ugera ahantu usabwa gushyiramo “Nimero y’indangamuntu, Amazina yawe, Email, Nimero ya telefoni, na Nimero ya Konti.” Iyo umaze kubyandikamo ukanda ahanditse Register.

Uzuza ahabugenewe ukande “Register”

. Ukimara gukanda kuri Register bahita baguha ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bukubiyemo ikitwa “OTP” (One Time Password) ni ukuvuga umubare w’ibanga ukoreshwa rimwe gusa. Iyi aba ari imibare itanu wandika mu mwanya wabugenewe baba baguhaye warangiza ugakanda ahanditse ” Verify”.

Reba imibare itanu uhawe uyandike mu tudirishya ubundi ukande “Verify”

. Iyo umaze gukanda kuri “Verify” uhita usabwa gukora “Ijambo banga” ( Password) uzajya ukoresha winjira muri konti yawe. Uyandikamo muri “Enter Password) ukongera ukayandika hepfo muri ” Confirm Password) ubundi ugakanda ahanditse ” Create Password.”

Kora Ijambo banga rifite imbaraga buri wese atakeka, uribike neza.

. Iyo umaze gukora Ijambo banga uzajya ukoresha winjira muri konti yawe, ukurikizaho kwinjira muri konti yawe,  uhita winjira ushyizemo nimero yawe ya telefoni na rya jambo banga wakoze ubundi ugakanda ahanditse “Login”.

Injira muri konti yawe ushyizemo nimero yawe ya telefoni na rya jambo banga wakoze

. Iyo umaze kwinjira usabwa kuzuza icyitwa “Self Onboard”. Ni amakuru uba ugomba gutanga harimo igihe wavukiye, aho wavukiye, amazina y’ababyeyi, aho ukora, amazina y’uwo mwashakanye niba warashyingiwe, niba ikigo ukoraho ari icya Leta cyangwa kigenga, aho aho ukorera n’aho utuye haherereye ( kuva ku ntara kugera ku mudugudu.) Iyo umaze kuzuza hose uhita ukanda ahanditse “Onboard.”

Uzuza neza amakuru usabwa mu mwanya wabigenewe.

Kanda “Onboard”

. Iyo umaze gukanda kuri “Onboard” nibwo uba ufunguye konti, uhita wakira ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bugushimira ko winjiye kuri urwo rubuga bunakwifuriza kuryoherwa na serivisi batanga, aho ubasha kugenzura ibijyanye n’inguzanyo, ndetse ushobora no gusaba inguzanyo ku mushahara y’imyaka 3 izwi nka “Salary advance loan”, ukayihabwa utavuye aho uri.”

Ni gute wasaba inguzanyo online unyuze kuri uru rubuga?

. Iyo wamaze kuzuza ibyo twavuze haruguru, wamaze gufungura konti, ukanda ahanditse gusaba inguzanyo, ugakanda ahanditse “Add New” ugashyiraho abishingizi bawe;
. Kuzuza ifishi uhasanga ugaragaza amakuru y’abishingizi bawe;
. Gukanda ahanditse ” Save Changes”
. Kwinjiza ” Upload” imigereka ” Documents, attachments” z’abishingizi bawe;
. Gukanda ahanditse ” Next” kugirango ukomeze;
. Kwinjiza “Indi migereka bijyanye” usabwa;
. Gukanda ahanditse “Submit” ukohereza ubusabe bwawe.

Iyi product ije gukemura iki?

Mu mboni z’umunyamakuru wa Umurunga, iyi serivisi igiye gukemura ikibazo cy’amafaranga y’ingendo, umunyamuryango yakoreshaga ajya ku ishami gufata inguzanyo, rimwe na rimwe yagerayo agasanga muri dosiye ye harimo ikibazo, wenda cya CRB cyangwa kuba dosiye ituzuye agasubizwa inyuma akazongera gusiragira ugasanga atakaje amafaranga menshi atateganyaga, bityo ya nguzanyo ntimugirire akamaro.

Iyi serivisi kandi igiye kongera ikoranabuhanga ku banyamuryango ndetse n’abakozi b’Umwalimu SACCO muri rusange.

Ni izihe mbogamizi iyi serivisi ishobora kugira?

Isaha n’isaha sisiteme ishobora kwanga.

Nk’uko bisanzwe ikoranabuhanga rijya rigira ibibazo bitandukanye, nko kubura kwa “connection”, kugenda gahoro, ibi bikaba byadindiza iyi serivisi ikaba yatinda kugera ku munyamuryango mu gihe yifuza.
Urugero ubwo twakoraga iyi nkuru uburyo bwo kwinjira muri konti bwari burimo kwanga nyamara mbere bwakundaga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!