Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Kwizigamira m’Umwalimu SACCO biri hasi cyane bityo gutanga inguzanyo zimwe na zimwe ntibishoboka

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, muri Hilltop Hotel I Remera mu Mujyi wa Kigali habereye inama yahuje abanyamuryango bahagarariye abandi m’Umwalimu SACCO baturutse mu mirenge itandukanye. Muri iyi nama haganiwe byinshi ariko hagarutswe no kuba kwizigamira m’Umwalimu SACCO biri hasi cyane.

Ni inama yitabariwe n’abanyamuryango bahagarariye abandi 412 kuri 416 bagize inteko rusange y’Umwalimu SACCO.

Umwalimu SACCO wagaragarije abanyamuryango ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2024, ko byakozwe ku kigero cya 78%, ibi byanatumye iki kigo kigera ku rwunguko rungana na Miliyari cumi n’umunani miliyoni maganatandatu mirongo inani n’icyenda n’ibihumbi maganatandatu mirongo icyenda na maganacyenda mirongo inani n’atatu by’amafaranga y’u Rwanda (18,689,690,983 Frw), hakurwamo umusoro hagasigara Miliyari cumi n’eshanu miliyoni makumyabiri na zirindwi n’ibihumbi maganatandatu mirongo irindwi na bitandatu n’ijana na cumi n’arindwi ( 15,027,676,117 Frw).

Mu byavuye muri raporo y’ubugenzuzi yakozwe kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024, bigaragaza ko Koperative Umwalimu SACCO ihagaze neza. Ndetse ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ririmo “Internet Banking na E-Tax Payment” byitabiriwe ku kigero gishimishije.

N’ubwo ikoranabuhanga ryitabiriwe ariko ubugenzuzi bwagaragaje ko ababyeyi bishyura amafaranga y’ishuri n’abishyura ay’ifunguro ryo ku ishuri, batitabira uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe telefoni ku kigero gishimishije. Inteko rusange yasabye ko hakomeza ubukangurambaga ku babyeyi.

Ubugenzuzi kandi bwagaragaje ko hari abanyamuryango banyuza mu yandi ma banki, amafaranga bakuye mu mishinga yindi bafite aho kuyanyuza muri Koperative Umwalimu SACCO. Abagize inteko rusange basabwe gukomeza gushyiramo imbaraga mu gushishikariza abanyamuryango gukora imishinga itandukanye bakanyuza inyungu bakuyemo muri Koperative Umwalimu SACCO bityo bikabafasha kubona inguzanyo yisumbuye bityo bikongerera koperative ubushobozi bwo gutanga inguzanyo no gutanga ibihembo ku babikoze neza kurusha abandi.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ko kwizigamira bikiri hasi, bityo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo zimwe na zimwe bidashoboka. Abanyamuryango barashishikarizwa kwizigamira ku bushake.

Umwalimu SACCO wagaragarije abanyamuryango ko uteganya gukora ibikorwa 165 mu mwaka wa 2025 bikubiye mu mirongo migari 14, biteganyijwe ko hazinjira amafaranga angana na Miliyari mirongo ine n’enye miliyoni maganinani mirongo inani n’imwe ibihumbi maganane mirongo inani na bitatu na maganinani mirongo icyenda n’arindwi (44,881,483,897 Frw), hasohoke Miliyari makumyabiri n’enye miliyoni maganatandatu mirongo itandatu n’icyenda n’ibihumbi maganatanu mirongo itandatu na bine na makumyabiri n’icyenda ( 24,669,564,029). Bityo urwunguko ruteganyijwe ni Miliyari makumyabiri miliyoni maganabiri na cumi n’imwe ibihumbi maganacyenda na cumi n’icyenda na maganinani mirongo itandatu n’umunani ( 20,211,919,868 Frw) ubariyemo imisoro.

Nyuma y’iyi nama hagaragajwe “Products” eshatu; Sarura Mwarimu, Aguka Mwarimu, na Online Loan Application”.

Nyuma y’iyi nama kandi hahembwe abanyamuryango batandukanye, bahawe ibyemezo by’ishimwe, moto na mudasobwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!