Nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganishije umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, uyu mutwe wungutse igifaru wambuye iri huriro.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma, ni we werekanye iki gifaru aboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi ku bw’iyo mpano.
Lit Col Willy Ngoma, abinyujije ku rukuta rwa X yashyizeho ifoto y’icyo gifaru, yandikaho ati: “(…) turashimira Fatshi (Tshisekedi) ku bw’iki gifaru cy’intambara. Muzane moteri turiteguye.”
Bivugwa ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zataye kiriya gifaru muri Teritwari ya Lubero nyuma yo gucanwaho umuriro n’inyeshyamba za M23.
Imirwano ihanganishije impande zombi, imaze iminsi irenga 21 muri iyi teritwari.
Ku wa Mbere imirwano kandi yubuye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo, nyuma y’igihe kirekire imirwano muri aka gace kari mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma yarahagaze.