Mu karere ka Nyaruguru Umurenge wa Ngera Akagari ka Murama mu mudugudu wa Nyarugano abaturage baratabaza bavuka ko hari abaje batangira kurimbura imyaka y’abaturage bagahita bacukura bagashyiramo umuyoboro w’amazi mu myaka y’abaturage nta ngurane bahawe.
Abaturage bavuga baje bakabirandura nta nteguza bawe, ntangurane bakabisiga byadagaye ibisigaye bakabivuyanga ,yewe nta kubaganiriza mbese baratungurwa, kugeza ubu ntabwo barababarira agaciro kabyo cyangwa babwirwe ikizakorwa ku myaka yangijwe.
Abaturage baganiriye na UMURUNGA.COM bavuze ko hashize iminsi ibiri ariko nta muyobozi wahageze ngo bamyenyeshwe uko bizagenda ati:”Imyaka yacu bari kuyirandura kandi yari igeze aho igiye kuduha umusaruro,none barayiranduye nta n’Umuyobozi utubwira uko bimeze,bakatubwira ko ubyanga bamufunga.”
Abaturage bavuga byabanje guteza impaka ubwo batangiraga gucukura uyu muyoboro w’amazi kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024,kugeza ubwo bahamagaye ku kagari, ku murenge ndetse no ku karere, bemera ko habayemo ikosa ryo kutamenyesha abayobozi ngo bateguze abaturage.
Yagize ati:”Byabaye kuwa 5 biba ibibazo bikomeye bahamagara ku kagari,ku murenge no ku karere,akarere karavuga ngo birazwi nta kibazo ikosa ryabaye nuko batabibwiye inzego z’ibanze ngo bategure abaturage.”
Mu mpapuro umurunga dufite zivuga ibyo babariye hagaragaramo amazina y’ibihingwa nta gaciro kibihingwa bya ngijwe,hakaba hazaza umugena gaciro akabiha agaciro.
Abaturage baganirye na UMURUNGA.COM icyo bahurizaho ni uguhabwa ingurane y’ibyangijwe gusa ko nabo bakeneye iterambere yagize ati:”Nyine ntakibazo pe iterambere turarikeneye,turarikunda yewe nitwe twabisabye, umuyoboro w’amazi no kutwongerera ingufu z’amazi nitwe twabisabye abayobozi babishyira mu byifuzo byacu.”
Akomeza avuga ko icyabaye n’uko abaturage batunguwe bifuza ko bahabwa amafaranga y’ibyangijwe nta kindi ko nabo bishimira iterambere begerezwa.
Twageragerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashayaka Emmanuel, kuri iki kibazo,yadusubije Ubutumwa kuri Whatsapp ati:”Imiyoboro yo mu murenge wa Ngera yakozwe habanje kubarwa ibizangizwa kugeza ubu hari amafishi 45 yakozwe n’umugenagaciro ategerejwe ,akazajyanwa kuri WASAC bakishyurwa.”
Akomeza avuga ko hari ibimaze gukorwa ati:”Muri ayo mafishi hari abafite imyaka ariko ubutaka atari ubwabo twari twabasabye ko bajya ku kagari hari ifishi babuzuriza yemeza ko imyaka ari iyabo tugahita tubyishyura,habanje gushakwa ibyo byangombwa byose kugira ngo bishyurwe.”
Akomeza avuga ko bavuganye n’umugenagaciro ko yakohereza amafishi yose ku Karere ka Nyaruguru yujuje ibisabwa bitarenze kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.
Bakaba bagomba kwishyurwa bitarenze ibyumweru bibiri abagezeho kuko niyo gahunda bihaye.
Yamaze impungenge abaturage ko bazishyurwa ati:”Abaturage bose babarirwa basigirwa urupapuro ruriho ibyo babariwe kandi ruriho na kashe, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwavuga ko yangirijwe imyaka ntabarirwe.”
Akomeza avuga ko haramutse hari utarabariwe byaya ari ikibazo cyihariye ati:” Haramutse hari utarabariwe cyaba ari ikibazo kihariye twakurikirana vuba nawe akabarirwa byihuse turaza gukorana n’ubuyobozi bw’akagari n’umudugudu.”
Hajya humvikana abaturage begerezwa ibikorwa remezo ariko bikangiza imyaka y’abaturage cyane nkiyo bije bibatunguye,hakabanje kubabwira ibigiye kubakorerwa cyane ko aribo baba babisabye.