Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Polisi yafunze umugabo wiyitaga Komanda wa Polisi wari warajujubije abacukuzi b’amabuye y’agaciro

Umugabo witwa Dushimyumuremyi Fulgence yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga, akekwaho ibikorwa by’ubujura bw’amabuye y’agaciro yitwaje intwaro.

Ababonaga uyu mugabo, bavuga ko yiyitaga Komanda wa Polisi, akambura amabuye y’agaciro abacukuzi.

Yatawe muri yombi ku Cyumweru taliki 22 Ukuboza 2024, afatirwa mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Rusovu ho mu Mudugudu wa Vugo.

Bamwe mu batuye muri ako gace, bavuga ko uyu Dushimyumuremyi Fulgence alias Komanda yari yarajujubije abaturage bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro akabambura ibyo baruhiye.

Ngo yabateraga ubwoba akababwira ko ari Komanda wa Polisi, bityo ko bagomba kumuha amabuye atwara.

Bamwe batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko Dushimyumuremyi yagendanaga n’abantu 10 bose bitwaje imihoro bagatera ubwoba abaturage kuko nta muntu wamuvugaga kuko babonaga yarabaye igihazi.

Umwe muri bo yagize ati: “Bagabaga igitero kuri za Kampani zikora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakazambura amabuye bakagenda bidegembya imbere y’abaturage n’Inzego z’ibanze.”

Bavuze ko hari icyabateraga ubwoba kurushaho hari abantu bakomeye bakoranaga n’iri tsinda, kuko ku manywa hazaga imodoka yo mu bwoko bwa V8 igaparika iwe ikajyana ayo mabuye mu Mujyi wa Kigali.

Gitifu w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Amiable, yahamije aya makuru y’ifatwa ry’uyu mugabo wari wariyise Komanda yitwaza umuhoro.

Yagize ati: “Nibyo yari amaze iminsi ajyana ibitero muri Kampani EMITRA ariko turashimira Polisi yamufashe.”

Hari andi makuru avuga ko uyu akimara gufatwa yavuze ko hari igitero bateganyaga kugaba ku yindi Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Murenge wa Mushishiro muri iri joro ryo kuwa mbere ryo ku Itariki 23 Ukuboza 2024.

Kugeza ubu Dushimyumuremyi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye. (Umuseke)

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!